Kuva mu kwezi kwa gicurasi 2022 ubwo Bamporiki Edouard yahagarikwaga ku mirimo ye ndetse urwego rw’ubugenzacyaha bugatangaza ko afungiye iwe mu rugo kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha akurikiranweho, abantu batandukanye batangiye kumukoraho ibiganiro bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

 

Hashize igihe gito mu itangazamakuru nibwo batangiye kwibaza amaherezo ya Bamporiki, ariko ikibazo bibazaga kinini cyane ni “kubera iki abandi bagwa mu byaha cyangwa bakurikiranwa bahita babajyana muri kasho, ndetse yewe nyuma y’igihe gito bagahita baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bakarekurwa cyangwa se bakajyanwa muri gereza, ariko Bamporiki we ibyo byose bikaba bitarigeze bibaho”.

 

Ibyo byose babyibazaga kubera ko yafungiwe mu rugo, ndetse yewe igihe kikaba kinini bias nk’aho byibagiranye kugeza mu kwezi kwa kanama tariki 30, aho mu itangazamakuru izina Bamporiki ryongeye kuvugwa cyane, ubwo hasohokaga itangazo ko dosiye ye noneho yashyikirijwe ubushinjacyaha.

 

Nubwo iryo tangazo ryasohotse mu kwezi kwa kanama, ariko ubugenzacyaha bwo bwavuze ko dosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha mu kwezi kwa Nyakanga tariki 7, ndetse ubugenzacyaha bunasobanura ko iyi dosiye kuva muri gicurasi yari irimo kwigwaho.

 

Nubwo abantu benshi badakurikira amakuru kimwe, kuko hari n’ababyumvana abandi, ariko uko byasobanuwe n’ubugenzacyaha hari n’abandi bakomeje kwibaza cya kibazo n’ubundi impamvu Bamporiki adafungwa muri kasho cyangwa ngo aburane, ari nako inkuru zongeye kumera nk’izimuvugaho zongeye kwiyongera.

 

Kuva muri Gicurasi Bamporiki ahagarikwa ku mirimo akanafungirwa mu rugo, hari umugabo witwa Mutabazi uvuga ko ari na apotre wagaragaje imbamutima cyane anavuga ko yababajwe n’ibyo Bamporiki yakoze, kuburyo yagiye amusabira ibihano harimo no kunyagwa.

 

Mu kiganiro Mutabaza yagiranye na mamaurwagasabo kuri uyu wa 11 Nzeri 2022, akomoza kuri dosiye ya Bamporiki yagize ati” kuri ubu namusabiye imyaka ibiri isubitse, agakorwaho n’iperereza ku mafranga million atunze, ubundi bakamusigira ayo agomba gusigarana andi bakayaduha nk’abaturage twayanyazwe”.

 

Bamubajije impamvu noneho yumva Bamporiki yahabwa igihano cy’imyaka ibiri isubitse, yasubije avuga ko impamvu ari uguharanira inyungu za rusange, kuko bitaba byiza kumujyana muri gereza kandi yari afitiye igihugu akamaro, bityo hakamera nk’ahirengagijwe icyaha yakoze ahubwo hagashyirwa imbere inyungu yari afitiye igihugu muri rusange, anavuga ko ibyo atekereza byose ari uko ashyira inyungu za rusange imbere, maze Bamporiki iherezo ry’ikirego cye rikarangirira aho.

 

Reba video y’ikiganiro yakoze.

Umugore yavuze uko mugenzi we yamuteye icyuma, abaturanyi bahishura icyabimuteye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved