Tariki 14 gashyantare 2020 wari umunsi wakurikiye uwo nyakwigendera Kizito Mihigo yataweho muri yombi, akurikiranweho icyaha cyo gushaka guhungira i Burundi anyuze mu nzira zitemewe n’amategeko, ku gicamunsi cyo kuri uwo wa 14 gashyantare, nibwo Bamporiki yanditse ku rukuta rwe rwa twitter amagambo, ariko hakaboneka umuntu wamusubije mu bitekerezo agira ati”ruriye abandi rukakwibagiwe”.

Umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda yatawe muri yombi.

 

Ubwo yandikaga kuri twitter ye, bamporiki yagize ati” utahanuje ahunga bahinga, intabaza irira ku miziro, igisiga cy’urwara rurerure cyimenye inda, akamasa k’inkunguzi gashoka izindi zitashye. Amahitamo ya muntu hari ubwo amuhitana. Reka twizere ko amaherezo y’uwacu uyu azasoza neza kuko haguma amagara”.

 

Nubwo icyo gihe hari abantu benshi batanze ibitekerezo kuri aya magambo Bamporiki yari yanditse, ariko hari umwe wanditse amusubiza, maze abantu babumbira hamwe ibyo Bamporiki yanditse ndetse n’ibyo uyu witwa RegisH yamusubije agita ati” Ruriye abandi rutakwibagiwe, imishibuka iragutegereje nawe”, maze bakoramo agafoto batangira kugacicikanya ku mbuga nkoranyambaga.

 

Abantu babashije guhuza amagambo ya Bamporiki ndetse n’icyo ibinyamakuru byanditse bikanavuga ko Kizito Mihigo yafunzwe agerageza gutorokera I Burundi, bahise babwira Bamporiki ko ameze nk’uri kumucira iteka, kuburyo bamwe bamubwiye ko yakabaye yicecekeye.

 

Ubwo hamenyekanaga inkuru ko Bamporiki  akurikiranweho kwaka no guhabwa indonke akanahagarikwa ku mirimo ye, nibwo iyi foto yatangiye kongera gucicikana ku mbuba nkoranyambaga cyane cyane WhatsApp, twitter na Instagram, bavuga ko wa muntu witwa RegisH wagira ngo ni umuhanuzi kuko ibyo yavuze ubanza bigiye kuba, ariko muri iyi minsi aho Bamporiki yitabye urukiko ndetse ubushinjacyaha bukamusabira ibihano bikakaye, iyi foto ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga bari kuyihererekanya, abatera urwenya bakandikaho bati” kandi ubwo wasanga Bamporiki yari aziko ibi twabyibagiwe”.

 

Icyo gihe Bamporiki yasubije RegisH ko ibyo atekereza ko byamubaho akababara, umunsi byamubayeho azabikinamo filime, kandi nayireba azishime, bikaba byavuyemo amagambo bari kwibaza bati” ubuse iyi ni filime arimo gukina?” ni mu gihe Bamporiki Edouard yakatiwe igifungo cy’imyaka ine muri gereza ndetse agacibwa ihazabu ya million 60 gusa aza kujurira biza kurangira bamukatiye imyaka itanu n’ihazabu ya million 30 z’amafranga y’u Rwanda kuwa 23 mutarama 2023 arara muri gereza ya Mageragere.

Iyi nkuru twayikoze tugendeye ku bitekerezo byatanzwe ku mbugankoranyambaga dufitiye n’ibimenyetso!

Uwakodesheje Apotre Mutabazi inzu aratabaza kubw’igihe kinini Mutabazi amaze atishyura.

Junior Giti avuze ikintu batinye kubwira abantu Yanga amaze gupfa n’impamvu kwa Sebukwe bataje gushyingura.

 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved