Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown mu bihe bitandukanye kuva avuye muri gereza i Mageragere, akunze kuvuga ko yabaye inshuti na Bamporiki Edouard na we uri i Mageregare kuburyo yamubereye umuntu mwiza. Kuwa 10 Ugushyingo nibwo Titi Brown yagizwe umwere n’Urukiko.
Ubwo yari agiye gutaha, Titi Brown yagiye gusezera kuri Bamporiki nawe amusaba kumusengera no kubwira Abanyarwanda ngo bamuzirikane mu isengesho. Titi Brown avuga ko ubwo yajyaga muri gereza, isengesho ari ryo yiyegereje cyane kuko uretse icyizere nta kindi kintu cyari gutuma ahaba.
Titi yavuze ko Bamporiki yamufashe nk’umwana we ndetse akanamugira inama zamufashije kuba muri gereza, ndetse agiye no gutaha Bamporiki yamubwiye ko ‘agiye kuba umuntu ukomeye’ yagize ati “Imana izakurinde aho ugiye kandi na twe mudusengere tuzatahe turi amahoro.”
Bamporiki Edouard yahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu kuwa 23 Mutarama 2023, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano na ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.