Bamubujije kubwira ikibazo cye perezida Kagame ngo buracya gikemuka none kimaze imyaka 4 kitarakemuka

Umuturage wo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero avuga ko ubutaka bwe bwamuvuyeho bwitwa ubwa leta kubera kubura amafranga ibihumbi 50 byo guha umuyobozi, ndetse anabuzwa gutanga ikibazo cye ubwo perezida yasuraga akarere abwirwa ko ikibazo kiraza gukemuka vuba none ubu hakaba hashize imyaka 4 yose atarabusubizwa.

Mucumbitsi Paul utuye mu mudugudu wa Gahinda, mu kagari ka Basa muri uyu murenge avuga ko mu mwaka 1947 haje umushinga wubaka ibikorwa by’amazi mu mirima y’abaturage, gusa nyuma ibyo bikorwa biza gusenyuka ya mirima yose isubizwa abaturage, aribwo Mucumbitsi yaje gusubizwa ubu butaka nk’umuzungura w’ababyeyi be.

Uyu musaza akomeza avuga nyuma yakomeje gukoresha ubutaka bwe bisanzwe, ariko igihe hazaga ibikorwa byo kwandika ubutaka yagiye ku kagali, uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Bulinda amubwira ko ataramuha ubwo butaka atamuhaye ibihumbi 50frw.

Akomeza avuga ko yanze gutanga ayo mafranga kubera ko ubutaka ari ubwa se bityo ataremera kubugura kandi buhari, nuko uwo mu gitifu amwangira kumwindikira ubutaka, kuva icyo gihe ngo yatangiye kwandikira inzego za leta zitandukanye harimo Umurenge n’akarere ariko bikaba byaranze gukemurwa kw’ikibazo cye nk’uko Radiotv10 dukesha iyi nkuru babitangaje.

Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2019 mu kwezi kwa Gicurasi ubwo perezida Paul Kagame yasuraga aka karere ahitwa ku Nyundo, yashatse kujya gutanga ikibazo cye baramukumira bamubwira ko ikibazo cyakemutse bityo yazajya gufata ibyangombwa, biza kurangira agiyeyo bamubwira ko basanze ubutaka ari ubwa leta.

Ubuyobozi bw’intara y’iburengerazuba mu mwaka wa 2018 bwabwiye akarere ka Rubavu ko abantu bose bafite ubutaka bwakoreshejwe nk’ubwa Mucumbitsi Paul nyuma bugahabwa abaturage, bwafatwa bugasubizwa mu maboko ya leta cyangwa se uyu musaza agasubizwa ubutaka bwe kuko ntago byumvikana ukuntu abandi bafite ubutaka bwabo ariko Mucumbitsi akaba ari we wabwatswe wenyine.

Inkuru Wasoma:  Ibivugwa ku cyateye urupfu rw’umunyeshuri wapfuye bitunguranye

Inkuru Wasoma:  Ibivugwa ku cyateye urupfu rutunguranye rw'umunyeshuri

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved