Mubuzima ushobora kuba ubabajwe n’uko wabuze inkweto zo kwambara gusa tekereza kuwa buze akaguru ko kwambara inkweto . uko niko ubuzima bumeze uyu munsi twabateguriye inkuru idasanzwe y’umukobwa witwa OLIVE utuye mu Karere ka Nyamasheke ufite uburwayi budasazwe bwo umusaya wagize ikibazo cyamazi menshi.
Uyu mukobwa akomeza avuga ko nubwo afite ikibazo cy’itama atigeze acika intege cyane ko yagerageje kujya mu ishuri akiga agarukira mumwaka wa gatatu troncum ;nyuma yo kuyinsindwa ndetse akabura n’ubushobozi bwo gukomeza kwiga ndetse n’ubwo kwivuza.
Uyu mukobwa ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Wa Afrimax tv yagaragaje ko nubwo bimeze gutyo bitamubujije ko akomeza kwiga asoreza muri S3 ,nyuma yokuyitsindwa ahitamo kwicara murugo agakora imirimo micye yari ashoboye yo murugo ,kuko Kubona uburyo bwo gukomeza kwiga byari bitagishobotse. Ahitamo gukora imirimo yashobora yose yo murugo nko guteka , kugaburira amatungo cyane ko ijisho rye rimwe rikora neza.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa AFRIMAX tv ntiyatinye kuvuga k’unkuru z’urukundo cyane ko nawe ari umuntu nkabandi gusa yagaragaje ko abasore Bi NYAMASHEKE iwabo ngo bimitse umuco wo kubaca amafaranga kugirango babarongore n’ubwo kuri we bisa nk’ibigoye ko yaboneka kuko ngo yamaze igihe kinini ashorwaho amafaranga menshi kuburyo kubona ayo guha umusore ataboneka.
Asoza asaba abantu ngo bamusengere ndetse abashaka kubona ubwiza ;bakabushakisha gukorwa ibyiza badacogora bamufashe cyane ko yiyumvamo ko yakwiga nko kudoda kandi ko yanajya kwivuza mubitaro byo hanze bamubwiye ko byamuvura agakira.