Mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki, akagari ka Bukomane, umusore usanzwe ukora akazi ko gutwara igare bimwe byitwa ubunyonzi uzi ku izina rya Makobwa, yishwe azira kwiba ibitoki. Ni mu rugo rw’uwitwa Batamuriza aho byabaye mu rukerera rwo kuwa 15 gicurasi 2023. Umupasiteri yahagaritswe nyuma yo gufatwa asambana n’umugore wubatse umugabo we ahabwa ubusobanuro bwamuciye intege
Ubwo basobanuraga ibyabaye, umwe mu basore bafashe kuri nyakwigendera ubwo yibaga mu rutoki yasobanuye avuga ko ubwo bajyaga kwiba bari batatu ariko bafatamo umwe, nyuma yo kumufata we na mugenzi we batabaza abaturage bajyaga mu kazi kabo baraza, abaturage baheraho batangira kumukubita, nyuma nibwo aba bashinzwe kurinda ibitoki bazanye nyakwigendera mu rugo rwa Batamuriza bahamugejeje ahita apfa.
Abaturage bari baje kureba ibyabaye, babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko babangamiwe n’abajura biba muri aka gace, ariko ikibababaza kurushaho ari uko n’umujura babashije gufata agatabwa muri yombi, amaramo igihe gitoya agahita agaruka. Umwe yagize ati ubu nkubwiye ko hari abantu bava murugo bagapakira ibikapu byabo imyenda ukagira ngo bagiye mu rugendo, kandi ari ugutinya ko bayisiga mu nzu ntibayisange, ihene zo baraza bakabaga bagapakira bakagusigira uruhu n’umutwe.”
Yakomeje avuga ko umujura yiba bakamutwara, ariko ukajya kugaruka ugasanga yagutanze muri karitsiye, ikirenze ibyo akagaruka yigamba avuga ko ubujura azabukomeza kubera ko leta ntacyo yabatwara. Gusa ku rundi ruhande aba baturage bavugaga ko badashyigikiye umuco wo kwihanira, ariko kubera ukuntu aba bajura baba barabateye uburakari bigatuma bahitamo kwihanira. Haba umuyobozi w’akagari ndetse n’umurenge wa Gitoki bose nta kintu bifuje kuvuga kuri iki kibazo.
Umurambo wa nyakwigendera imodoka y’akarere ka Gatsibo yawutwaye, abasore babiri nabo bashinzwe kurinda urutoki inzego z’umutekano zirabatwara, gusa abaturage bari basanzwe nyakwigendera bavuga ko yari asanzwe ari umunyonzi, gusa ariko bakaba bari basanzwe bamuziho ubujura, kuko no mu minsi yashize yari yaravuye muri gereza kubera ubujura.