Bamukase igitsina nyuma yo gusangira, afite ibyo yifuza nyuma yo kumukata igitsina.

Nyandwi Jean Claude utuye mu murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi, avuga ko mu kwezi gushize kwa Kamena aribwo yaciwe igitsina, gusa ngo abamuciye igitsina nyuma yo kujyana gufungwa hashize igihe bakaba barafunguwe, ibimuteye impungenge cyane kubera ko nyuma yo gufungurwa baje kumwishimira hejuru kugera n’ubwo bakora umunsi mukuru.

Ubwo yaganiraga na TV1, yavuze ati” nagiye mu kabari nsangira na bagenzi banjye, gusa inzoga imaze gushiramo naratashye mu rugo nsanga abagabo baje kuntera iwanjye, mbabajije ibijya mbere bambwira ko babuze telephone, niko kumfata, umfashe ukuboko, ukuguru, ndetse n’umunwa kuburyo ntabasha gutabaza, nuko baheraho bankata igitsina cyanjye”.

Nyandwi yakomeje avuga ko aba bagabo bajyanwe mu butabera, gusa ariko nyuma hadaciye ingahe baza kugaruka, ndetse bakora n’umunsi mukuru wo kwishima ibintu abona nko kumukina ku mubyimba. Si nyandwi gusa kuko n’abaturanyi be cyane cyane abiganjemo igitsinagore bavuga ko yakorewe urugomo rukabije. Umwe mu baturanyi yagize ati” buriya birutwa nuko baba baramwishe akavaho, ariko se niba binagenze uko nguko, niba tuzi ko leta yacu yita ku baturage, hakaba hakiri abantu bameze kuriya, kandi nyuma yo gutaha bakidegembya bakaza gukina kumubyimba ku muntu bagize kuriya, ese nibyo koko?”.

Undi muturanyi wa Nyandwi yagize ati” buriya kiriya gice bakase nicyo gice gikomeye cy’umuntu w’umugabo. Igitsina nicyo mugabo, nicyo kigize ubuzima bwe, noneho kumukorera ibintu nka biriya bagafungwa bagafungurwa, ntago aribyo”. Abaturage bakomeje kuvuga ko bababajwe n’ukuntu abakoze ubwo bugome bafunguwe bagakora ibirori byo kwishima hejuru Nyandwi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Nyarubaka, Nyiramana Gaudance, avuga ko inzego z’ubutabera RIB zakoze akazi kazo, ubwo ni ugufunga abakoreye Nyandwi ubugizi bwa nabi nyuma bagafata umwanzuro wo kubafungura bakaburana bari hanze, ariko ubwo bimeze gutyo koko bashobora kongera kujyanwa muri gereza bagakurikiranwa bafunzwe.

Inkuru Wasoma:  Ibyi isi Mbivuyemo Ndabatijwe Miss Naomi NYUMA YO GUTANGA IKAMBA RYA MISS RWANDA ;MISS NAOMI ARABATIJWE /DORE IBYO AHISE AHINDURA BYIHUSE

Kugeza ubu Nyandwi Jean Claude utagifite icyizere cyo kongera kuzuza inshingano nk’umugabo mu rugo nk’uko yabiciriwe amarenga n’abaganga bamukurikirana, yifuza kuvuzwa ndetse n’ubutabera. Uyu mugabo uvuga ko agowe no kubona ibimutunga icyarimwe n’ubushobozi bwo kwivuza, avuga ko umugiraneza uwo ariwe wese wagira umutima yamufasha, kandi ngo niyo yavugwa agakira byibura iby’akabariro bikaba biretse.

Dore uko byari bimeze ubwo umunyamakuru Papy yafatwaga n’abashinzwe umutekano bakamwuriza pandagare arimo kuvugira abazunguzayi. Video.

Inkuru Wasoma:  Terefone yafashe amajwi yari itarajya ku isoko! Ibintu 4 bitangaje byagaragaye mu rubanza rwa Prince Kid

Kugeza ubu Nyandwi Jean Claude utagifite icyizere cyo kongera kuzuza inshingano nk’umugabo mu rugo nk’uko yabiciriwe amarenga n’abaganga bamukurikirana, yifuza kuvuzwa ndetse n’ubutabera. Uyu mugabo uvuga ko agowe no kubona ibimutunga icyarimwe n’ubushobozi bwo kwivuza, avuga ko umugiraneza uwo ariwe wese wagira umutima yamufasha, kandi ngo niyo yavugwa agakira byibura iby’akabariro bikaba biretse.

Dore uko byari bimeze ubwo umunyamakuru Papy yafatwaga n’abashinzwe umutekano bakamwuriza pandagare arimo kuvugira abazunguzayi. Video.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved