Bamwe mu bagore b’abasirikare bato mu gihugu cy’ubwongereza batangiye kwishora mu buraya kugira ngo babashe kubaho kubera ko ikiguzi cy’ubuzima gikomeje guhenda. Ikinyamakuru the mirror cyatangaje ko uretse abashotse inzira y’uburaya, hari n’abandi basigaye bagurisha amafoto y’ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo barebe ko baramuka.
Umugore umwe ufite imyaka 25 akaba afite n’abana babiri avuga ko yinjiye mu mwuga w’uburaya kugira ngo abone ikibatunga we n’umugabo we kubera ko umushahara w’umuntu umwe ntago ubahagije. Uyu mugore yavuze ko yakoraga mu iduka ricuruza ikawa ariko akaza kubura akazi ubuzima iwe mu rugo butangira kuba bubi cyane, ati” umugabo wanjye ahembwa amapawundi 2800 ariko kubera uburyo ubuzima bukomeje guhenda byageze aho bitubana bibi, kuko twari tubayeho mu bukene bukabije”.
Uyu mugore avuga ko amaze kubona ko ubuzima bugoye, yagiye inama n’umugabo we bemeranya ko akora uburaya kugira ngo afashe umuryango, ati” nta shyari umugabo wanjye angirira kuko arabizi ko nabigiyemo ntagamije kuryamana n’abagabo, kuko hari ibyo twemeranijeho. Ni na we untwara akenshi iyo ngiye kureba umukiriya, abakiriya banjye mbabwira ko nsize umugabo wanjye mu modoka bityo ntago bakwiye kugira ikibazo”.
Yakomeje avuga ko buri mukiriya amuca ama pawundi 150 kuburyo ku cyumweru ashobora gukorera amapawundi 1000. Hari abandi bagore bafite abagabo babo b’abasirikare bavuze ko bagurisha amafoto y’ubwambure bwabo ku rubuga rwitwa only fans kugira ngo babashe kubona iby’ingenzi bakeneye mu buzima. Colonel Philip Ingram wahoze mu rwego rw’ubutasi rw’ubwongereza yavuze ko nta gitangaje kirimo kuko abagore b’abasirikare bato bajya mu buraya bakwiyongera, kuko abasirikare bato badahembwa amafranga menshi. Umushahara w’abasirikare bato mu bwongereza uri hagati y’amapawundi ibihumbi 21 na 37 ku mwaka. source: igihe.com