Mu gihugu cya Uganda hari kuvugwa inkuru y’uwitwa Steven Kabuye uzwi cyane mu guharanira uburengazira bw’abatinganyi cyangwa LGBTQ, watewe icyuma n’abantu bataramenyekana, mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024, ubwo yari mu nzira yerekeza ku kazi.
Amakuru avuga ko nyuma yo guterwa icyuma yakomeretse cyane, nk’uko bishimangirwa n’ishyirahamwe rye Coloured Voice -Truth to LGBTQ mu butumwa ryanyujije ku rubuga rwa X. riti “Amerewe nabi cyane, dusabye ko mwamuhoza mu mutima mu masengesho yanyu kuko aho ageze ubuzima ntabwo bumeze neza.”
Babinyujije mu mashusho ya Kabuye ababaye cyane, yatambukijwe kuri konti ya Kabuye afite icyuma munda ndetse n’igikomere ku kaboko. Uharanira uburenganzira bwa muntu, Frank Mugisha abinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko “ibyaha by’urwango nta kibanza bifite muri Uganda, bityo turasaba Polisi gukora iperereza ryimbitse”.
Kugeza ubu Polisi ya Uganda ntacyo iratangaza, nyamara umwaka ushize iki gihugu cyashyizeho itegeko rihana abatinganyi, ku buryo byagize ingaruka kuri iki gihugu harimo nk’aho Banki y’Isi yose yahagaritse imfashanyo nshya yari igenewe iki gihugu.
Mu bihano bashyiriyeho abaryamana bahuje ibitsina harimo nko gufungwa burundu, ndetse guhera ubwo Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu asaba urukiko kubahiriza Itegekonshinga gukuraho iri tegeko ngo kuko hari abo rihonyora uburenganzira bwabo.