Telefone zizwi nka ‘macye macye’ zitangwa na kampani ya “Intelligra”, ku nguzanyo kuko umuturage ayishyura buhoro buhoro, zikomeje kuvugisha abatari bake cyane cyane bamwe mu baturage bazifashe, barasaba Leta guhagarika uyi kampani ikabanza igakemura ibibazo biri mu mikorere yayo bituma bibwaamafaranga, abanda bagafungirwa izo telefone ndetse bakanahora basiragizwe ku cyicaro cy’iyi kampani.
Bamwe mu baganiriye na BTN TV bagaragaye ku rubuga rwabo rwa X, basabaga ko iriya kampani yahagarikwa mbere y’uko abandi Banyarwanda bayiyoboka mu gihe itari yakemura uruhuri rw’ibibazo bituma telefone itanga zitagirira umumaro abazihabwa, ahubwo zikabakururira umuruho wo kwibwa amafaranga muri momo. Umwe yagize ati” Ni ibintu by’ubujura. Ni ubujura tararambiwe. Twirirwa hano.”
Undi muturage yagize ati” Ntitugikora, twirirwa hano iminsi yose. Mu by’ukuri mudutabarize, mutabare abanyarwanda, kuko iyi macye macye niba ari uku imeze babihagarike babanze babikore.” Hari undi waganiriye na bwiza.com agira ati” ikoranabuhanga ryabo ntabwo rishobora kubona umuntu wishyuye ngo rimukure mu bafite ideni ry’uko kwezi ku buryo yirirwa ku cyicaro asaba ko bamufungurira telefone kandi yarishyuye.”
Ubusanzwe iyi gahunda ya macye macye uko iteye, umuturage ubyifuza ajya aho bakorera agatanga nimero y’irangamuntu n’iya te;efone hanyuma agahitamo telefone yifuza ubundi akazayishyura mu gihe kingana n’umwaka. Bivugwa ko abatanga izi telefone bungukira mu kuzitanga ki giciro cyo hejuru. Ubwo bwiza.com yageragezaga kuganira n’abahagarariye Intelligra ntibabonetse ngo bagire icyo bavuga kuri iki kibazo.
Iyi gahunda ya Macye Macye yatangiye mu mperza za 2022 nka gahunga yahawe umugisha na Guverinoma y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu gufasha kwihutisha gahunda ya Connect Rwanda yo kwegereza abaturage telefone zigezweho.