Mu myaka itatu gusa ishize habarurwa abana b’abakobwa bagera ku 1763 batewe inda zidateganyijwe bose baba mu Karere ka Nyabihu. Bikaba bivugwa ko ubu bwiyongere bw’imibare bwiyongera bitewe na bamwe muri bagenzi babo bahishira ababa bakoze ibi byaha banga kwiteranya, ndetse abanda bagahitamo kurya ruswa ubundi bakicecekera bityo iri hohoterwa rikiyongera.
Rurangwa Rogers yavuze ko hari ibibera mu mudugudu bikamenyekana ariko ntibigaragazwe. Yagize ati” ibi rero biba bizwi ariko bakanga kwiteranya, tugiye kujya dufatanya n’ababyeyi b’abo bana dutange ayo makuru neza ubundi bikurikiranwe ababigizemo uruhare bahanwe kuko baba bangiza u Rwanda rw’ejo iyo bahohotera abo bana.”
Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahiriza ry’Ihame ry’Uburinganire mubyo gukurikirana Ihame ry’Uburinganire, Umutoni Gatsinzi, avuga ko abana baterwa inda zitateganyijwe ari imwe mu ngaruka zikomoka ku kutubahiriza ihame ry’uburinganire. agira ati” kuba hakiboneka abana batewe inda ni ikimenyetso ko ihame ry’uburinganire ritarubahirizwa uko bikwiye.”
Yakomeje agira ati “bityo rero tugomba guhere kuri aba bayobozi begereye abaturage tukaribasobanurira n’abo bakadufasha kurigeza kuri rubanda ubundi tukagira imiryango itekanye kandi iteye imbere”. Mu mwaka wa 2022, mu Karere ka Nyabihu hari abana b’abakobwa 550 batewe inda zitateganyijwe, mu mwaka wa 2021 bari 603, mu gihe uwawubanjirije wa 2020 bari 610.