Bamwe mu bayobozi b’Intara n’Uturere by’amajyaruguru bakuwe ku mirimo kubera kutuzuza inshingano zabo

Mu itangazo riturutse mu biro bya minisitiri w’intebe ku mugoroba wo kuri uyu 8 Kanama 2023, abayobozi mu biro by’intara y’Amajyaruguru nab’uturere twa Musanze, Gakenke na Burera bakuwe ku nshingano zabo, kubwo kuba barananiwe kuzuza inshingano zabo zirimo no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Iri tangazo ryasohowe na minisitiri w’intebe, Edouard Ngirente, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame, Mashaija Geoffrey wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, yasimbuwe na Nzabonimpa Emmanuel nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo.

Mu karere ka Musanze, Ramuli Janvier wari umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yasimbuwe na Bizimana Hamiss nk’umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo. Kamanzi Axelle wari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Twagirimana Innocent, wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi na Musabyimana Francois wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi bose bakuwe ku mirimo.

Mu karere ka Gakenke kandi, Nizeyimana Jean Marie Vianney wari umuyobozi w’Akarere yasimbuwe na Niyonsenga Aime Francois nk’umuyobozi w’agateganyo, Nsanzabandi Rushema Charles wari umuyobozi mukuru w’imirimo rusange, Kalisa Ngirumpatse Justin wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi na Museveni Songa Rusakuza wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko bose bakuwe ku mirimo yabo.

Mu karere ka Burera naho, Uwanyirigira Marie Chantal wari umuyobozi w’Akarere yasimbuwe na Nshimiyimana Jean Baptiste nk’Umuyobozi w’agateganyo.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye umugore ufite ubusembwa watangeje ko ashaka kuziyamamariza kuyobora u Rwanda

Inkuru Wasoma:  Rusizi: Ibivugwa ko byateye kwegura kwa Visi-Meya uheruka kurwanira mu kabari na Meya

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved