Muma saa tanu z’ijoro ryo kuwa 20 Kamena 2023, abantu bane bakomerekejwe bikomeye ubwo bajyaga guhosha imirwano yari hagati y’umugabo witwa Mbarushimana Jean Pierre n’umugore we. Ibi byabereye mu karere ka Musanze, Umurenge wa Gacaca, akagari ka Kabirizi.
Uyu mugabo ubwo yageraga iwe bivugwa ko yari yanasinze, yabyukije umugore we n’abana atangira kubakubita, nabo mu gutabaza ngo batabakuramo umwuka haza abaturanyi bahagera bahuruye, mu kwitambika ngo batabare umugabo afata umuhoro atagira kubatema akomeretsamo bane.
Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabirizi, Irankunda Aime Fils, yagize ati “uru rugo rubana mu makimbirane, bikaba akarusho iyo uwo mugabo yanyweye inzoga agasinda. Ni nabyo byabaye ubwo yatahaga muri iryo joro, yari yasinze ageze mu rugo atangira guhondagura umugore n’abana.”
Ati “abo baturanyi rero bumvise muri urwo rugo hariyo induru bihutirayo ngo bayihoshe mu kwirinda ko hari uwahasiga ubuzima, mu kugerageza kubarwanya rero yafashe umuhoro agenda abatema, babiri muri bo ni abagore barimo n’umwana we, abandi babiri ni abagabo.” Yakomeje avuga ko uyu mugabo ari kenshi bamusura iwe bakamugira inama z’uburyo urugo rwe yarurinda amakimbirane ariko ngo byaranze.
Abantu uyu mugabo yakomerekeje haba mu mutwe no mu biganza, bashyikirijwe inzego z’ubuvuzi ngo bitabweho, mu gihe we yashyikirijwe polisi ngo imugeze mu maboko ya RIB, ngo hakorwe iperereza kuri iki cyaha akekwaho.
SRC: Kigalitoday