Byibuze abantu bane basize ubuzima mu mirwano yabaye hagati ya Wazalendo na M23 i Nyantende, muri Teritwari ya Kabare, mu majyepfo ya Bukavu ho muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza.
Mu bahohotewe harimo abasivili babiri, imirambo yabo yatoraguwe kandi bashyingurwa ku wa Kabiri mu masambu y’imiryango yabo.
Indi mirambo ibiri, y’abarwanyi, yo yakomeje kuguma mu gihuru hafi y’umuhanda w’igihugu nimero 5, uhuza Bukavu na Uvira nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net.
Abatuye Nyangezi-Centre bivugwa ko bafite ubwoba kandi badatinyuka kuva mu ngo zabo kubera ibisasu bya bombe byakajije umurego.
Bamwe mu baturage bamaze icyumweru bimuka bahunga, ariko imirwano yo ku wa Kabiri yahungishije abantu benshi, cyane cyane muri centre y’ubucuruzi ya Munya.
Umuturage wahisemo kwifungira mu rugo umaze iminsi ibiri adasohoka mu rwego rwo kwirinda, avuga ko yabonye imirambo mu muhanda.