Mu murenge wa Rukara, akagari ka Rukara umudugudu wa Kinunga, ho mu karere ka Kayonza, abagabo babiri n’abagore babiri batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma y’uko hagaragaye umurambo w’umusore wo muri ako ga santere w’imyaka 27 wishwe akajugunywa mu musarani.
Amakuru agera ku Igihe ni uko abaturage bakeka ko uwo musore yishwe na bamwe muri abo batawe muri yombi, ngo kuko harimo umugore byajyaga bivugwa ko basambana bikavugwa ko umugabo we yabimenye bagafatanya kumwikiza. Nyirabizeyimana Immacule, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara, yavuze ko hamaze gutabwa muri yombi abantu bane ariko iperereza rigikomeje nirigira abandi rifata na bo bafatwe.
Gitifu Nyirabizeyimana yavuze ko bajya kumenya amakuru, bayahawe mu gitondo cya kare babwirwa ko hari ahantu hagaragaye amaguru y’umuntu watawe mu musarane, bahise bajyayo n’inzego z’umutekano bwa bwiherero barabusenya bakuramo umuntu bigaragara ko yishwe n’abantu, bane bakekwa bahita batabwa muri yombi.
Gitifu nawe yavuze ko mu makuru yahawe, umwe muri abo bagore bafashwe harimo uwasambanaga na nyakwigendera, ariko icyamwishe cyo kikaba kitaramenyekana, abwira abaturage kwirinda amakimbirane n’ikintu icyo aricyo cyose cyatuma bicana cyangwa se bagafungwa. Yanakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera wabuze umwana w’umusore. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma mu gihe iperereza rigikomeje.