Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rumaze gufunga abantu bane barimo Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Manihira wo mu Karere ka Rutsiro, Basabose Alexis n’ushizwe Iterambere ry’Ubucuruzi n’Umurimo muri uwo Murenge, Hategekimana Victor, bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gukoresha inyandiko mpimbano.
RIB yatangaje ko batawe muri yombi mu bihe bitandukanye birimo ku wa 7, 8 no ku wa 9 Mutarama 2025.
Uretse abari abayobozi bo mu Murenge babanje gufatwa, RIB yafashe Dusengemariya Emertha w’imyaka 39 wari umugore w’Ushinzwe icungamutungo muri SACCO Murenge wa Manihira na Dusabumuremyi Jean d’Amour w’imyaka 28.
Bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Ibyo byaha bikekwa ko babikoze mu bihe bitandukanye kuva mu 2022 ubwo bakoreshaga inyandiko mpimbano bagakora itsinda rya baringa baryita Twiyubake bakaryandikaho abaturarage kugira ngo babone uko bajya kwaka inguzanyo muri gahunda ya VUP.
Abo batse inguzanyo ya miliyoni 4 Frw mu bihe bitandukanye babeshya ko bafite imishinga bagiye gukora.
Icyaha bikekwa ko bagikoreye mu Karere ka Rustiro, Umurenge wa Manihira, Akagari ka Haniro mu Mudugudu wa Gitwe.
Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Gihango n’iya Rusebeya mu gihe dosiye yabo yakozwe ikaba izohererezwa Ubushinjacyaha tariki ya 13 Mutarama 2025.
Icyaha cyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite giteganywa n’ingingo ya 15 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Riteganya ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 10 Frw.
Ku birebana n’icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano giteganyanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo ugihamijwe n’Urukiko uhanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RIB yibukije abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi byo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano yitwaje akazi akora inibutsa abantu ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.