Hashize imyaka 60 Banki y’isi ari umufatanyabikorwa w’imena w’u Rwanda, ikavuga ko u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero mu gukoresha neza inkunga ndetse n’inguzanyo rubona. Ibi byagarutsweho kandi na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko mu myaka hasi 30 ishize by’umwihariko Banki y’isi yabaye umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’u Rwanda.
Dr Ndagijimana yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ishimira uruhare rwa Banki y’isi mu gushyigikira icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda mu myaka 60 ishize.
Uhagarariye Banki y’isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh ashima ko u Rwanda rukoresha neza inkunga n’inguzanyo ruhabwa zikagirira akamaro igihugu n’abagituye. Mu birori byo kwizihiza imyaka 60 y’ubufatanye hagati ya Banki y’isi n’u Rwanda, umuyobozi wa Banki y’isi mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Somaliya na Uganda, Keith Hansen, yashimangiye ko banki y’isi izakomeza kubera u Rwanda umufatanyabikorwa wo kwiyambaza mu cyerekezo cy’iterambere u Rwanda rurimo.
Kuwa 30 Nzeri 1963 nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Banki y’isi ndetse mu 1970 inama y’ubutegetsi y’iyi banki yemeza inguzanyo yahawe u Rwanda ingana na miliyoni 18.8. kugeza ubu Banki y’isi imaze kuguriza u Rwanda asaga miliyari 8 z’amadorari yakoreshejwe mu iterambere ry’inzego zirimo uburezi, ibikorwa remezo, ubuhinzi n’ubworozi n’izindi.