Banze gushyingura umurambo bataramenya icyamwishe| bafungiranye umugore we.

Kuwa 21 nyakanga 2022, nibwo haje kumenyekana ko umugabo witwa Jean Marie Vianney wari utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kinyinya, akagari ka Kagucu yitabye Imana, inzego zishinzwe umutekano zikaba zaratwaye umurambo we kugira ngo zijye kumusuzuma hamenyekane icyamwishe nk’uko abavandimwe be basobanura iby’iki kibazo.

Umwe yagize ati” twe turashaka kumenya icyishe umuntu wacu, kuko twagiye kubariza amakuru kuri polisi bwa mbere batubwira ko umurambo uri Kacyiru ariko tugezeyo turawubura, tuza kubabwira ko twamubuze nyuma umugore we atubwira ko bamubwiye ko umugabo we yashyinguwe, ndababwira nti uwapfuye ntago ari inzererezi kuburyo yari gushyingurwa n’abatazwi kandi ari umugabo, nyuma haza umugenzacyaha ambwira ko umuntu wacu yapfuye kuwa 21 nyakanga akaba ari Kacyiru”.

Bakomeje bavuga ko umurambo umaze iminsi 26 muburuhukiro, kuko bwa mbere bajya kubaza kuri polisi bababwiye ko bamushyinguye, bakoze igisa n’imyigaragambyo polisi ibona kubabwira ko ahari yagejejweyo kuwa 27 nyakanga, bagiye kureba mu gitabo basanga kuwa 27 ntawe urimo, bagarutse bababwira ko ari kuwa 21 nyakanga yahagejejwe, bakaba bafite impungenge ko uko kwivuguruza kwagiye kubaho kwaba gufitanye isano n’umugore wa nyakwigendera bakeka ko ashobora kuba yaragize uruhare mu rupfu rwe.

Umugabo nyakwigendera abereye nyirarume yagize ati” yazaga I cyangugu iwacu agakodesha imirima yo guhingamo, ariko ejobundi uyu mugore yaraje akodesha imirima mu ibanga, bigaragara ko yari yamaze kumenya ko umugabo we yapfuye”. Bakomeje bavuga ko kuwa 21 nyakanga aribwo bamenye ko nyakwigendera yapfuye, ariko bakaba bafite amakuru ko yaba yarapfuye kuwa 16 bityo bagakeka ko yaba yarishwe

Kuwa 18 kanama nibwo hari hari gahunda yo gushyingura nyakwigendera, gusa ubwo bageraga mu rugo abo mu muryango we banze ko ashyingurwa hataragaragara icyishe umuvandimwe wabo, ahubwo bahitamo gukingirana mu nzu uwahoze ari umugore we banakeka ko abifitemo uruhare.

Inkuru Wasoma:  Uwahanuriye Bamporiki Edouard ko naramuka ajuriye azongererwa ibihano yasobanuriye Scovia Mutesi uko Bamporiki yatezwe umutego.

Bakomeje bavuga ko gukeka uyu mugore bifite ishingiro kubera ko we na nyakwigendera batari bafitanye umubano mwiza, kuko bari baratandukanye ariko bakabana mu gipangu kimwe, ikindi kandi uyu mugore akaba yaramenye amakuru kuwa 21 nyakanga ko umugabo yapfuye akanga kubitangariza abavandimwe be, kuri ubu akaba yari ari kuri huti huti yo kujya kumushyingura.

Bakomeje bavuga ko bifuza ko iperereza ryatangira bundi bushya cyane cyane ku kuba umugore wa nyakwigendera ashaka gushyingura byihuse atanavuze icyishe umugabo we kandi polisi yarakimubwiye kuko bamujyanye kumusuzuma, kuko bitagenze gutyo ngo bababwire icyamwishe ntago barigera na rimwe bemera ko umuvandimwe wabo ashyingurwa.

Umuyobozi w’umudugudu yashimangiye aya makuru avuga ko icyabaye ari amakimbirane ari mu muryango kubera ko abo mu muryango wanyakwigender banze gushyingura bataramenya icyamwishe kandi we n’umugore we bari basanzwe batabanye neza. Gusa ntago byakunze ko itangazamakuru rivuhana n’umugore wa nyakwigendera. Source: btn tv.

Junior Giti yerekanye amashusho ya nyuma ya Yanga mbere yo kwitaba Imana| Rocky yamubwiye amagambo akomeye.

Inkuru Wasoma:  Mu gutungurwa kwinshi Lionel Sentore yavuze uko yatunguwe no kumva umugore we Bijoux yarabyaye anatungura abantu ubwo yavugaga ikimuzanye mu Rwanda.

Bakomeje bavuga ko gukeka uyu mugore bifite ishingiro kubera ko we na nyakwigendera batari bafitanye umubano mwiza, kuko bari baratandukanye ariko bakabana mu gipangu kimwe, ikindi kandi uyu mugore akaba yaramenye amakuru kuwa 21 nyakanga ko umugabo yapfuye akanga kubitangariza abavandimwe be, kuri ubu akaba yari ari kuri huti huti yo kujya kumushyingura.

Bakomeje bavuga ko bifuza ko iperereza ryatangira bundi bushya cyane cyane ku kuba umugore wa nyakwigendera ashaka gushyingura byihuse atanavuze icyishe umugabo we kandi polisi yarakimubwiye kuko bamujyanye kumusuzuma, kuko bitagenze gutyo ngo bababwire icyamwishe ntago barigera na rimwe bemera ko umuvandimwe wabo ashyingurwa.

Umuyobozi w’umudugudu yashimangiye aya makuru avuga ko icyabaye ari amakimbirane ari mu muryango kubera ko abo mu muryango wanyakwigender banze gushyingura bataramenya icyamwishe kandi we n’umugore we bari basanzwe batabanye neza. Gusa ntago byakunze ko itangazamakuru rivuhana n’umugore wa nyakwigendera. Source: btn tv.

Junior Giti yerekanye amashusho ya nyuma ya Yanga mbere yo kwitaba Imana| Rocky yamubwiye amagambo akomeye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved