banner

Banze gushyingura umwana wabo ngo bategereje ko babanza guhabwa inkwano zari kumutangwaho| umu police yamwirutseho acuruza ibisheke ahita apfa.

Ni mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe ho mu karere ka rusizi, kuri uyu wa 18 Kamena, umwana w’umukobwa witwa Therese yitabye Imana ubwo umu polisi yazaga kuri moto aho we na bagenzi ba bacururizaga ibisheke akabirukaho, muri uko kwiruka bikarangira Therese aguye hasi agahita ashiramo umwuka nk’uko bivugwa na bagenzi be bari kumwe kimwe n’abaturage babibonye.

Uyu mwana w’umukobwa wari ufite imyaka 19 abari kumwe nawe bavuze ko uyu mu polisi witwa Mbanda yaje yambaye imyenda isanzwe itari iy’akazi aza abirukaho aribwo uyu Therese yaguye hasi ahita apfa, umwe mubo bari kumwe yagize ati” twari turi aho turi gucuruza ibisheke, byatangiye ari muma saa sita, twagiye kubona tubona comanda aje kuri moto yiwe araparika, ahita yurira adusanga aho ducururiza, abwira abantu bari bari aho ngo baze batore ibyo bisheke byacu babyijyanire”.

Arakomeza ati” twabonye uko bari kubitoragura natwe turavuga ngo reka tugende dutoreho kimwe kimwe, byibura ibisheke byacu nibabijyana natwe turye ako twatoye, ariko twegereye aho ngaho comanda yahise atora igisheke akajya akizunguza ngo tutahegera birangira aje adukurikiye, twahise twiruka rero turi mu kivunge cyinshi, tubona Therese aguye hasi, kwa kugwa rero comanda yahise asubira inyuma afata moto yiwe ahita yigendera dusigara turi kumuterura”.

Uwo bari kumwe bacuruza ibisheke

Uyu mukobwa bamubajije uko bamenye ko ari umu police kandi yari yambaye imyenda isanzwe, yasubije avuga ko bari basanzwe bamuzi kubera ko kuwa gatatu nabwo yari yaje abanyaga ibisheke byabo akaba yari anagarutse kuri uwo wa gatandatu, undi mukobwa bari kumwe yakomeje avuga ati” twahise duterura Therese ariko yanga guhaguruka, tujya hirya turarira, tujya kureba umukobwa wabo mu isoko tumubwira ko Therese yaguye yanga guhaguruka, niwe wahamagaye nyina amubwira ko yapfuye”.

Nyina w’uyu mwana wapfuye yavuze ko umwana we nta burwayi nta n’igicurane yari arwaye, kubw’iyo mpamvu yanze ko bamushyingura kugeza igihe azabonera ubutabera ati” njyewe rero uriya mwana nari mwitezeho ibintu byinshi cyane, nari ntegereje inkwano, yampahiraga umunyu akampahira amavuta niwe nari nsigaranye kuko njyewe ndi umupfakazi, niwe nari nsigaranye ahangaha, none namwe mwagira ikintu mungenera cyerekeranye n’inkwano n’ibindi nari mwitezeho byose”.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y’akababaro: Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana.

Uyu ni nyina wa Therese witabye Imana

Undi muturage wari uri aho ngaho ubwo baganiraga na TV1 yanenze cyane ibyabaye avuga ati” nk’umuntu w’umu police, ntavuze ngo ikibazo kirabaye, ubwo yikubise hasi ku mpamvu zanjye byibura reka mfite uyu mwana mushyire kuri moto nanamujyanye kwa muganga ahubwo ahita ayigendera. Gitifu avuye hano avuga ko ngo Umurenge wohereje amafranga ibihumbi 50 ngo bazaguremo isanduku ngo ibindi bazabyimenyere, ndavuga ngo ibyo bintu ntago nabyemera kubera ko ntago umuntu ari itungo ngo arahambwa kuburyo budafututse, ahubwo haba akagari, Umurenge n’akarere byagakwiye kuba buzi iki kibazo, dore ko ibyabaye byakozwe n’umu polisi uziko ashinzwe umutekano”.

Aba baturage baranenga iyi myitwarire y’uyu mu polisi witwa Mbanda bavuga ko rwose ibutaha igihe agiye gukurikirana ibibazo by’abaturage byaba byiza agiye abikora mu buryo bwiza kuburyo atabahutaje, umwe yagize ati” turasaba polisi y’igihugu ko niba yohereje umupolisi mu kazi nimwambike imyenda y’igihugu, kubera ko igihe aje gutyo ugasanga ateje akaduruvayo abaturage nabo bashobora kumufata bakamugirira nabi, cyane ko Atari byiza kugira icyo gitinyiro kandi nubundi ari mu kazi ashinzwe’’.

TV1 ubwo bageragezaga guhamagara umuvugizi wa polisi y’igihugu ntago yabashije kwitaba, ndetse n’umuvugizi wa polisi muri iyi ntara nawe ntiyitaba, bagerageza guhamagara n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe uyu muryango utuyemo nabwo ntibwitaba. Ngo uyu mu polisi yari asanzwe aza aho abana bacururiza ibisheke agategeka abo ahasanze mubyitwarira bakabirya ngo ashinja abo bana kuhasiga umwanda.

Ubukwe bwabuze abageni| yizeye intwererano ngo abone inkwano birangira azibuze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved