banner

Bapfuye 100frw: amakuru mashya ku bakurikiranweho urupfu rw’umukobwa wagaragaye munsi y’urugo bikavugwa ko ari indangamirwa

Mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, ahitwa kuri mirongo ine, munsi y’urugo rumwe hasanzwe umurambo w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 29 bikekwa ko yishwe. Mu masaha y’igitondo abayobozi b’inzego z’umutekano batandukanye bahazindukiye kubera uyu murambo.

Umuseke dukesha iyi nkuru batangaje ko uyu mukobwa yitwa Ntirandekura Solange wari mu kigero cy’imyaka 29 nta mwana yagiraga. Abatuye kuri mirongo ine harimo n’abo babanaga bavuga ko nyakwigendera yakoraga akazi ko kwicuruza bakavuga ko yaba yishwe. Umwe yagize ati “Twumvise ejo hari umugabo basangiraga mu kabari, buriya ntibumvikanye igiciro niko kumwica, nubwo tutavuga neza ko ari we wabikoze.”

Hari abantu batanu batawe muri yombi bakekwaho urupfu rwa nyakwigendera bamujijije amafaranga 100frw harimo n’umwe bari basambanye. Amakuru avuga ko abakobwa bakora umwuga w’uburaya biyita ‘indangamirwa’ bari batwawe bo bararekuwe. Abatuye hafi aho bavuga ko muri batanu bamaze gutabwa muri yombi, babiri muri bo ibimenyetso bigaragaza ko ari bo bashobora kuba baramwishe harimo uwitwa Uwizeyimana Claude w’imyaka 29 na Ntawutababona Pascal w’imyaka 42.

Inkuru Wasoma:  Umwana w’imyaka itatu yasanzwe amanitswe mu bwiherero yapfuye

Amakuru avuga ko Nyakwigendera Ntirandekura Solange yabanje gusambana n’umugabo bumvikana amafaranga 500frw aranamwishyura. Uwahaye amakuru Umuseke yavuze ko Ntirandekura yaje guhura na bariya bagabo babiri mu masaha akuze bamutuma itabi abagarurira igiceri cya 100frw. Bamusabye ko abaha ayo mafaranga yanga kuyabaha, ababwira ko bari buyahereho basambana ku mafaranga baza kumvikana.

Ngo bariya bagabo ntago babashije kubyumva, bahise batangira kumukubita ariko ntiyapfa, ariko nyuma baramuniga ashiramo umwuka. Nyuma inzego ziperereza zatangiye gufata bamwe, zifatamo n’umwe muri aba bagabo babiri ababwira ko nta kintu ari buvuge keretse nibazana Pascal, nibwo bahise bamuzana atangira kuvuga uko byagenze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved