banner

Barafinda yavuze ko naba Perezida w’u Rwanda azubaka izindi Perezidansi enye mu gihugu

Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, Barafinda Sekikubo Fred yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) kandidatire ye nk’umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Uyu mugabo wakunze gufatwa nk’umunyarwenya, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kimwe mu byo yavuze byatunguye abantu benshi yavuze ko natorerwa kuyobora iki gihugu azubaka izindi Perezidansi enye mu gihugu hose [mu Ntara zitandukanye] ndetse ngo ibi bizafasha gukemura ibibazo by’abaturage mu buryo bwihuse.

Kandidatire ya Barafinda yakiriwe na Oda Gasinzigwa, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Mu byo yatanze harimo ibaruwa, umwirondoro, amafoto abiri magufi y’amabara, fotokopi y’irangamuntu, icyemezo cy’amavuko, inyandiko igaragaza ko nta bundi bwenegihugu afite.

Uyu mugabo ukunze gufatwa nk’umunyarwenya yatanze icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko, ikimetso kimuranga kizashyirwa ku ifishi n’urutonde rw’abantu 600 bamusinyiye. Mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’amatora, NEC, yavuze ko ibyangombwa bye byose bizasuzumwa ariko nta na kimwe cyaburagamo.

Inkuru Wasoma:  Hagiye gushyirwa mu myanya abantu ibihumbi 13 mu kuziba icyuho kiri mu nzego z’ibanze

Barafinda yagaragaje ko urugendo rwo gushaka imikono 600 isabwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora rutari rworoshye ibintu yagereranyije no kurira umusozi wa kalisimbi. Ati “Urugendo rwo gushaka abashyigikira kandidatire yanjye rwari rugoye cyane byari nk’agasozi Kalisimbi ariko uko byagenda kose Imana ntacyo twayiburana kuko kwizera birarema kandi byose birashoboka iyo wizera Imana kandi ikizerera mukuru.”

Barafinda Sekikubo Fred wamenyekanye ubwo yatangiraga kugana Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) muri 2017 ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Kandidatire ye yaje gusubizwa inyuma bitewe no kutuzuza ibyangombwa byasabwaga.

Kugeza ubu NEC imaze kwakira kandidatire z’abantu batanu ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu barimo Paul Kagame uhagarariye FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa DGPR (Green Party), umukandida wigenga, Manirareba Herman, Hakizimana na Barafinda wakiriwe uyu munsi.

Mu gihe hari abandi babiteganya barimo Mpayimana Philippe wahatanye mu matora yo mu 2017.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved