Mu mudugudu wa Birembo mu kagari ka Gahombo mu murenge wa Kigoma wo mu karere ka Nyanza, hari abaturage bavuga ko batazi meya w’aka karere kabo kuko ngo kuva yajyaho bataramubonaho na rimwe, ndetse yewe bakaba batazi n’izina rye, bakaba bifuza ko yajya aza kubasura byibura niyo yaba arimwe kuko bababbafite byinshi bashaka kumubwira.
Bamwe mu baturage bo muri uyu mudugudu wa Birembo bavuze ko kuba wababaza abayobozi bo ku rwego rw’akarere waba ubarenganyije kubera ko batabazi, yagize ati” ntago nzi meya, kuko ntago nari namubona kuko ntazi n’isura ye”. Bakomeje bavuga ko mu byifuzo byabo meya aramutse ahaje akabaganiriza ko bakwishima cyane, bakamubwira bimwe mu byifuzo byabo harimo no kubasabira amashanyarazi dore ko amazi yo bayabonye.
Abiganjemo urubyiruko bo babwiye Btn tv dukesha iyi nkuru ko bafite byinshi byo gukora bityo nka meya aramutse ahageze bakabimuganirizaho byaba byiza cyane bakareka gupfa ubusa, dore ko n’iyo bagerageje kubibwira abakuru b’imidugudu yabo babyandika bakababwira ko bagiye kubavuganira, ariko igihe kikarangira nta gisubizo babahaye kubyo babatumye, ari nayo mpamvu nyamukuru meya bamushaka cyane.
Bakomeje bavuga ko nubwo babizi neza ko meya w’akarere ka Nyanza aba afite inshingano nyinshi, ariko agiye asohoka mu biro akaza akabasura byabafasha cyane, gusa meya w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme we yavuguruje ibyo aba baturage bavuga, kuko yavuze ko akunda kubasura inshuro nyinshi ndetse bagahurira mu nama rusange ziba zateganyijwe zibera ku rwego rw’akagari ka Gahombo.
Abatoza b’Abanya-Portugal bahoze muri Rayon Sports bamaze kuyirega muri FIFA bayishinja ubwambuzi