banner

Barasaba ko umurambo washyinguwe watabururwa igitaraganya kubera impamvu bagaragaje.

Abaturage bo mu kagari ka Bisate mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze baravuga ko nyakwigendera Bizimana Olivier ajya gupfa yakubiswe n’umugore we afatanije n’umuhungu we maze bakajya babeshya abaturage ko yagiye gukorera mu kandi gace ariko ari mu nzu kubwo kuba arembejwe n’inkoni.

Uyu Bizimana yari asanzwe acuruza imbada, nyuma y’uko akubiswe umugore we uwamubazaga wese aho ari, yavugaga ko yagiye gukorera mu Mutara, ubundi akavuga ko yagiye gukorera ahitwa ku Ikora mu karere ka Nyabihu nk’uko abaturage babitangarije TV1 dukesha iyi nkuru. Umwe yagize ati” uriya mugore yaramukubise amuhisha mu nzu kuko nta muntu wageragayo ngo yemere ko umugabo ari ahongaho.”

Aba baturage bavuze ko uyu Bizimana aburirwa irengero mu gace kabo byatangiye umunsi yagiye kunywa agasiga, akanaba aribwo nyine umugore n’umuhungu we bamukubise bakamuhisha mu nzu, bamuziza ko yiriwe ari gucuruza maze ayo yacuruje yose akayanywera, ubundi bagiye gutungurwa bumva babahamagara ngo bajye gushyingura Bizimana yamaze kwitaba Imana.

Umuturage uvuga ko yadikiranije urugo ku rundi na Bizimana yabwiye TV1 ko nyuma yo gukubitwa kwa Bizimana, yahamagawe ngo bagiye kwa muganga, aho baje kumujyana kuri moto bamupfutse mu maso, ariko nyuma y’akanya gatoya baramugarukana yapfuye, ari naho abaturage bahera bavuga ko nyakwigendera yatabururwa maze hakabanza kumenyekana icyamwishe.

Inkuru Wasoma:  Umugore ari kuvugwaho byinshi nyuma yo gufatwa avana ikariso mu biryo yari atekeye umugabo we.

Umu motari watwaye Bizimana kwa muganga yatangaje ko nubwo yari amutwaye azi ko ari umurwayi, ariko ntago yakomaga na gatoya, kuburyo bari no mu nzira bagenda hari ubwo ukuguru kwe kwikubaga hasi ku butaka ntabashe no gutaka kandi ava amaraso, ndetse akanavuga ko icyo atumva neza ari uburyo Bizimana yashyinguwe apfutse mu maso.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent yavuze ko amakuru yahawe n’umuryango we ari uko nyakwigendera yari arwaye, naho ibyo kuba yaba yarishwe n’umuryango we bikaba bikurikinanwa n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB.

Abaturage bo mu kagari ka Bisate barasaba ko nyakwigendera yatabururwa hakabanza kumenyekana icyamwishe, basanga umugore n’umuhungu be barabigizemo uruhare bakabihanirwa. Source: TV1

Bavuze ibyo umugabo yakoreye umugore we amaze kumusangana udukingirizo mu sakoshi umugabo arivuguruza.

Mu magambo akomeye Ingabire Immacule agereranije Mutesi Jolly mu yindi sura igihe yaba ariwe wagambaniye Prince kid.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved