Bamwe mu baturage mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Rwangara mu Mudugudu wa Buramazi mu Karere ka Rubavu, barasaba ko mugenzi wabo uvugwaho kubarogera abana yakwimuka, agasubira iyo yaturutse.
Umwe muri aba baturage bashaka ko mugenzi wabo yimuka, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko “Yahaye umwana uburozi baramumuzanira yanga kubumuvanamo, biba ngombwa ko tumujyana ku Murenge na Gitifu ahari yemera kubumuvanamo arikata amusiga amaraso ndetse amuvugiraho n’amagambo, umwana wari warabye arazanzamuka. Dusaba ubuyobozi ko nibatazadukiza umurozi tuzamutwikira mu nzu.”
Yakomeje avuga ko abarimo Gitifu w’Akagari baje bagakora inyandiko ko uyu muturage agomba gusubira iwabo, ariko ko arimo kwihishahisha ku manywa akitwikira ijoro akabagarukamo, kandi ko nihatagira igikorwa bazamwicisha amabuye.
Undi muturage witwa Mukaniyonsenga Adelphine ahamya ko haciyeho ukwezi umwana we ahawe uburozi, amera nk’uwapfuye kuko umwuka wari wahagaze biba ngombwa ko amumuzanira amubwira ko akeneye kubona umwana we ari muzima, agira ibyo amukoreraho umwana yongera guhaguruka aragenda.
Mukaniyonsenga yakomeje avuga ko umwana we iyo adakira, we n’abaturanyi be bari bafashe umwanzuro wo gutwikira mu nzu uyu mugenzi wabo bashinja kuroga.
Tuyishime Joshua ati “Uyu mugore yaratuzambije cyane muri uyu mudugudu, nimba tuzamukubita tukamwica twarumiwe, kuko aroga n’amatungo (inka n’intama), turasaba ko yimuka muri uyu mudugudu kuko tutamushaka.”
Tuyishimire Jean Paul ukora akazi ko gutwara igare nawe ahamya ko nabo bahabwa uburozi butuma amagare abagusha hasi imbere y’urugo rw’uyu bita umurozi, agahamya ko amaze kuhagwa ubugira gatatu bamwe bagakeka ko arwaye igicuri.
Bosenibamwe Elayo ati “Uyu mugore yaturutse ahandi, araza agafata uburozi akabuha abana, ku buryo hari n’abo amaze kwicira, abandi arabubaha ababyeyi bakurikirana akabubakuramo. Turasaba ko yavanwa muri uyu mudugudu akajya gutura ahandi mu gihe agikomeje ingeso zo guhekura abana.”
Yakomeje avuga ko uyu bita umurozi natimuka bizarangira bamwishe kuko batazakomeza kumurebera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe mu kiganiro na IGIHE, yahakanye ibivugwa n’aba baturage ko uyu bita umurozi yakijije umwana yari yahaye uburozi mu maso ye.
Ati “Abaturage bavuga ko nari mpari akuramo umuntu uburozi barabeshya, gusa abaturage bavuga yabarogeye abana nyuma akabakiza, iwabo ni Rutsiro kandi Umunyarwanda yemerewe gutura aho ashaka, yahise ajya iwabo gusa nimba azagumayo simbizi. Ibintu by’amarozi ntabwo tubyemera, kuko hari ubwo usanga ari inzangano.”
Tariki 02 Ukuboza 2023 abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Makurizo bishe bateye amabuye umukecuru w’imyaka 60 bamukekaho amarozi, icyo gihe Polisi y’u Rwanda yafunze batanu bakekwagaho kugira uruhare muri urwo rupfu.