Ni kenshi hakunda kumvikana ubujura bw’amafranga bwakorewe ku mbuga nkoranyambaga, ariko abataka cyane bakaba abacuruzi bakora guhererekanya amafranga bimwe bita mobile money, ariko abo mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu bakaba bavuga ko societe ya MTN bakorana nabo ibasiragiza.
Abakora aka kazi bavuga ko hateye ubujura bw’ikoranabuhanga, ariko bakwitabaza iyi societe ntigire icyo ibikoraho kandi ibifitiye ubushobozi. Bamwe mubakorana n’iyi societe baganiriye na BTN bagaragaje ibibaho bahura nabyo bitandukanye.
Umwe yagize ati” umukiriye umwe yaraje ambwira ko nta simcard afite ibaruye muri MTN bityo mutize iyanjye bamwoherereze amafranga ubundi nyamubikurize, nahise muhereza numero yanjye bamwohererezaho, ariko ngiye kureba nsanga ntago nayakiriye, aribwo nahamagaye kuri MTN bambwira ko bayakoreye reversal, bityo negere ishami rinyegereye bamfashe.’’
Yakomeje avuga ko yahise agana kuri MTN ngo bamufashe, ariko ahageze agahura na manager amubwira ko nta kintu yamufasha ahubwo ajye k’ubugenzacyaha RIB. Yageze kuri RIB bamubwira ko nta kintu bamufasha ako kanya, ahubwo atange izo numero maze bazabikurikirane ariko kugeza kuri ubu bakaba nta kintu baramufasha.
Abakozi bose bahurije ku gutunga agatoki iyi societe kuko ngo iyo bayigejejeho ikibazo, ibohereza kuri RIB, ariko bagera kuri RIB nabo bakababwira ko ntacyo babafasha, ndetse ngo mu minsi yashize RIB yabakoresheje inama ibabwira ko itazongera kwakira ibibazo byabo, bakabona ko ari akarengane bakorerwa.
Umwe yagize ati” baradutererana cyane, batubwira ko tujya kuri RIB kandi RIB yadukoresheje inama itubwira ko nta mukozi wo kuri MTN uzongera kubagezaho ibibazo ngo bajye birwariza”.
Ubuyobozi bw’iyi societe itungwa agatoki yahakanye ivuga ko ifasha abakozi bose ba MTN uko bishoboka, ndetse ikanabagira inama yo kwirinda ko hari ikintu na kimwe cyatuma umubare w’ibanga umenyekana, yewe uretse n’ibyo n’abatari abakoz bakaba babibibutsa buri gihe, gusa bakomeje bavuga ko hari igihe basanga uwibye amafranga yayabikuje, bityo ibyo bikaba biba bitakibareba ahubwo bireba RIB.