Ni abaturage biganjemo abo mu kagari ka Gitare mu murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi, bavuga ko ubuyobozi bwabasabye amafranga yo kugura imodoka yo kwifashisha mu gihe abaturage bagize ikibazo, buri rugo rigatanga ibihumbi umunani (8,000), ariko nyuma imodoka igahabwa ba rwiyemezamirimo bakayipatanira, bakajya baha abayobozi amafranga kugeza ubwo ba rwiyemeza mirimo begukanye iyo modoka.
Aba baturage bakomeza bavuga ko imodoka ya mbere imaze kugenda batamenye irengero ryayo ndetse n’amafranga rwiyemeza mirimo yayitanzeho ntibamenye aho yagiye, ahubwo ubuyobozi bwongeye kubasaba andi mafranga ibihumbi 8 byo kugura indi modoka ngo kuko ya yindi ya mbere yari yarangije garanti nk’uko babyivugiye.
Umwe yagize ati” twaguze imodoka ya mbere, kugira ngo nk’umuntu ushaka kwa muganga arembye imujyane, cyangwa nk’uwapfushije umuntu I Kigali bajye kuzana umurambo, ariko bayihera rwiyemezamirimo kugeza ayegukanye, ntitwanamenye n’aho amafranga yavuyemo yagiye, kandi iyo modoka yari iri mu maboko y’ubuyobozi bw’umurenge, nyuma baza kudusaba n’ayandi yo kugura iya kabiri ngo iya mbere yarangije garanti”.
Aba baturage bakomeje bavuga ko bongeye gutanga amafranga bwa kabiri nanone bikaba nk’uko byagenze bwa mbere kubera ko batamenye aho yarengeye, kimwe n’amafranga yaba yarayivuyemo zikaba zigiye ari ebyiri, kugeza n’ubu ubuyobozi bukaba buri kubasaba amafranga bwa gatatu ngo bagure iya gatatu.
Ubwo baganiraga na TV1 bavuze ko kugura imodoka batabyanze, ariko nanone bayigura bifuza ko yazajya iparikwa ahantu hamwe ikahava igiye mu kazi yagenewe gusa, ndetse yewe n’ibyo byo kuyiha rwiyemezamirimo ngo ayipatane atange amafranga bakaba batabishaka.
Ubwo umunyamakuru wa TV1 yahamagaraga umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka, Madame Mbonigaba Mpozenzi Providence, ngo amubaze kuri iki kibazo ntago yigeze amwitaba, ndetse n’ubutumwa yamwandikiye ntago yigeze abusubiza.
Abaturage bakomeje bavuga ko batamenye irengero ry’izo modoka ndetse yewe n’inyungu yazivuyemo bakaba batazi irengero ryazo, gusa byose bakaba babibaza ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarubaka kubera ko aribwo bufite inshingano kuri izo modoka.
Polisi yataye muri yombi pasiteri wagaragaye akubita abaturage mu rusengero. Video