Abaturage bo mu murenge wa Juru wo mu karere ka Bugesera, baravuga ko barambiwe inkoni bakubitwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge witwa Kadafi Aimable kuko ataboroheye nyuma y’uko hari n’umuturage baherutse gushyingura nyuma yo gukubitwa n’uyu muyobozi bikarangira ashizemo umwuka.
Aba baturage ubwo baganiraga na TV1 dukesha iyi nkuru, bakomeje bavuga ko uyu muyobozi wabo iyo umugezeho ugiye kumusaba service, nta kindi ahita agukorera uretse guhita agukubita, ibi bakaba babitangaje nyuma y’urupfu rw’umugabo witwa Harerimana Olivier uheruka kwitaba Imana bemeza ko ko rwatewe n’inkoni yakubiswe n’uyu muyobozi. Umwe muri aba baturage yagize ati” bamwicishije inkoni, nta kindi ahubwo nuko musanze bamushyinguye, ndakubwiza ukuri ko no mu kanwa nta menyo yari arimo”.
Aba baturage bakomeje bavuga ko nyakwigendera Harerimana yakubiswe agakurwamo amenyo ndetse n’amatama akabyimba, bakaba basaba ko uyu muyobozi Kadafi yabiryozwa, ndetse akanita ku bana nyakwigendera yasize kuko ariwe wabagize imfubyi, undi yagize ati”Kadafi nta kindi kintu musabiye, ni ukurera aba bana, ku mushahara ahembwa, agomba kuvanaho uwo kugaburira aba bana”.
Kadafi Aimable umunyamabanga nshingwabikorwa wa Juru yahakaniye kure ibyo aba baturage bamushinja, anakomeza avuga ko buriya iyo umuntu yapfuye abantu bavuga byinshi bitandukanye ku bikekwa ko byamwishe, muri aya magambo yagize ati” kuri ibyo abaturage bavuga, umuntu iyo yagize ibyago akoreshwa n’amarangamutima akaba yavuga ibijyanye n’amarangamutima ye, naho kuvuga ngo umuturage yarakubiswe, ibyo nyine ni ibijyanye n’ayo marangamutima kuko nta n’uwatinyuka kubikora, kuko ntago ariyo mabwiriza twahawe”.
Nubwo uyu muyobozi ahakana ibyo gukubita umuturage ashinjwa n’abaturage, gusa hari umusore wemeza ko yakubitanwe na nyakwigendera kugeza ubwo ashyirwamo agapira ko kwigaharikiramo, ndetse n’abakecuru bavuga ko bamubonye abikora. Uyu musore yatangarije TV1 ati” imodoka ya gitifu niyo yatujyanye ku murenge, ubwo tugeze ku murenge yaba gitifu inkoni yarayifashe, yaba n’abo basirikare inkoni barazifata, nuko barahondagura dore ko hari na nijoro”.
Undi mukecuru yagize ati” rwose namwiboneye ejobundi agiye kunkubita inkoni, ubwo nari ngiye kureba uyu mwana, agiye kuntambika inkoni yo mu mugongo, sinzi umugabo wansabiye imbabazi, wamubujije amubwira ko yareka kunkubita kuko ndamutse nguye aho ngaho kunyegura byamugora”. Hari n’undi mukecuru we wavugaga ko yakoragayo, watanze ubuhamya avuga ko Kadafi n’iyo agusanze muga centre nta n’ikintu wakoze ahita agufata akakujyana muri sale yo ku murenge, ubundi agasaba abadaso guhagarara mu mpande zitandukanye maze akagukubita inkoni z’uruhuri.
Aba baturage bakomeje basaba nk’abanyamakuru ko babakorera ubuvugizi, kubera ko abamereye nabi ndetse banahangayikishijwe cyane n’abantu azayobora nyuma amaze kubamara abicishije inkoni dore ko aricyo kintu bahangayikiye.
TV na radio one bashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga kuri iki kibazo, umunyamakuru ahamagara umuyobozi w’akarere Mutabazi Richard ariko ntiyitaba, ndetse n’ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza. Birashoboka ko ikigo kinyurwamo by’igihe gito kimenyerewe nka Transit center ndetse n’uburwayi bw’aba basore bavuga ko bakubiswe byaba ariyo ntandaro y’urupfu rwa nyakwigendera Harerimana, gusa abo mu muryango we ntago babikozwa kuko ngo nta burwayi yari afite, ndetse bakanavuga ko mbere y’uko Kadafi Aimable ayobora uyu murenge nta muntu wigeze apfa muri ubu buryo.