Baratabariza Gitifu unyagirirwa mu biro by’Akagari ayoboye akajya kugama mu baturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Remera, gaherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga aratabarizwa n’abaturage ayoboye kuko ngo ibiro akoreramo bigizwe n’igisenge cyaboze, bityo ngo iyo imvura iguye biba ngombwa ko ajya kugama mu baturanyi b’aka Kagari.

Bavuga ko bababajwe n’uko Umujyi wa Muhanga utera imbere umunsi ku munsi, ariko ngo ukagira Ibiro by’Akagari cyangwa iby’Umurenge byateza akaga abahakorera ndetse n’abahagana nk’ibi. Bavuga ko kandi aka Kagari kava bigatuma abagakoreramo n’abakagana bajya kugama ahandi mu gihe imvura iguye, ndetse ikibatera ubwoba kurusha ibindi ni uko igisenge cyaboze kubera imvura gishobora kubagwira.

Bamwe mu baturage baganiriye na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru batanze ubuhamya bw’ibyababayeho ubwo bageraga kuri ibi biro by’Akagari ka Remera imvura ikahabasanga.

Uwitwa Gatete Jean Marie Vianney avuga ko imvura iherutse kumufata agiye kwivuza ku ivuriro ry’ingoboka rya Remera ariko byari kurutwa no kugenda ikamunyagira. Ati “Mperutse kuhagera ngiye kwivuza ku ivuriro ry’Ingoboka rya Remera imvura iragwa njya kuhugama birangira mpanyagiriwe kuruta uko naribunyagirwe igihe nari kuyigendamo kuko harava na Gitifu uhayobora akagenda yarabimbwiye ndinangira iranyagira.”

Mukamwiza Jeanne avuga ko aherutse kujya gusaba serivisi ahageze imvura iguye abona Gitifu ayabangiye ingata bajya kugama mu baturanyi. Yagize ati “Nagiye gusaba ko banyongerera umwana ku cyiciro ariko mpageze imvura iragwa mbona Gitifu aragiye n’imashini ye ajya ku musaza utuye hafi y’Akagali arampamagara twugamanayo mbona ko bimugoye cyane.”

Mugiraneza Rosine avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bukwiye guhindura igisenge cy’aka Kagari kuko kahoze ari Segiteri ya Mushubati mu gihe cy’amakomini ikaba ishaje kubera imyaka myinshi imaze yubatswe. Ati “Turasaba abayobozi bacu ko bahindura igisenge cy’amategura gisakajwe aka Kagari bivugwa ko kahoze ari Segiteri ya kera mu gihe cy’Amakomini, kuko kirashaje n’iyo urebye ubona bigaragara rwose.”

Inkuru Wasoma:  Inkongi y’umuriro yibasiye Gare ya Musanze

Ku rundi ruhande abaturanyi bavuga ko abakorera muri aka Kagari bagorwa cyane mu gihe cy’imvura ariko niba Akarere nta bushobozi bwo kugasana bafite batubwire natwe dutange umusanzu wacu. Bakomeza bavuga ko aka Kagari gatuwe n’abantu benshi harimo abifite ndetse n’abatifite ariko nta wabura amafaranga igihumbi kimwe ku buryo bakubakira abayobozi babo, bagakora inshingano zabo neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aherutse kubwira itangazamakuru ko gahunda yo kuvugurura Utugari tumeze nabi idateganyijwe vuba kuko Akarere kabanje kubaka ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye ndetse no kuvugurura Umurenge wa Nyarusange.

Yagize ati “Hari ibyari biteganyijwe twakoze birimo kubaka ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye bigezweho ndetse no kuvugurura ibiro by’Umurenge wa Nyarusange ariko no mu bihe bitandukanye hari Utugari twagiye tuvugururwa ariko nta yindi gahunda iteganyijwe vuba yo kuvugurura utundi kuko nta bushobozi dufite bwo kubikora vuba.”

Inkuru Wasoma:  Graduation y’abanyeshuri ba UR yimuwe uyivugira yemeza ko impamvu ari ibanga

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved