Baratabariza umuryango warembejwe n’amavunja| banze kwemera bavuga ko amavunja ari satani wayabateye.

Hari abaturage bo mu murenge wa Shyira ho mu karere ka Nyabihu barembejwe n’amavunja ku buryo abaturanyi babo barimo kubatabariza ubuyobozi bavuga ko bo ubwabo bananiwe. Kugera kuri uwo muryango unyura mu centre ya Vunga bikagusaba byibura amasaha abiri kuri atatu uri kuzamuka umusozi wa kanyamitana n’amaguru.

Ni umuryango ubayeho mu bukene bukabije aho banavuga ko babona ibyo kurya mu buryo bugoye cyane, bibera mu nzu itagira ibyumba aho munzu babanamo n’inkwavu zigera ku icumi ziba ziziritse imigozi mu ijosi. Ubwo TV1 yabasuraga bahasanze umugore uhetse umwana ukiri muto, bamubajije aho umugabo we ari asubiza ko umugabo we yamutaye, gusa hakaba hari undi mugabo wamwinjiye babyaranye uwo mwana muto.

Abana be batatu bose barwaye amavunja we akavuga ko ari ibyamuziye, gusa bishoboka ko afite aho ahuriye n’umwanda uri munzu ye aho abana n’izo nkwavu, agira ati” nanjye mbibona gutya pe, ntako ntagize, ariko mbona ari ibiba byaziye umuntu”.

Abaturanyi be bavuga ko nta kuntu batagize, kubera ko barahanduye amavunja bararuha kandi ntibyagira icyo batanga, ndetse bigera nubwo biyambaza abajyanama b’ubuzima nabyo bibura icyo bitanga, kugeza n’ubwo hari abavuga ko ari shitani, umuturanyi umwe yagize ati” abajyanama b’ubuzima baraje barahandura ariko byaranze, ntako batagize ariko baranze”.

Undi yagize ati” twese baratubabaza. Hari igihe aba yicaye nk’aha ngaha nkuyu mudamu akabahandura, kandi na nyina nawe ntako atagira sinzi ntawamenya. Mba mbona ikibitera buriya, hari igihe na satani ibizamo ikaba yatera umuntu kurwara amavunja, buriya shitani ni umugome cyane rwose ashobora kuba ariwe wabateye kurwara amavunja”.

Inkuru Wasoma:  Ngaba abahanzi nyarwanda baririmbye indirimbo z’urukundo ziteye agahinda ariko bitewe n’ibyababayeho mu rukundo rwabo.

Abaturage ubwo bavuganaga n’itangazamakuru bakomeje basabira uyu muryango ko wenda leta yabafasha dore ko baciye bugufi, kubera ko n’umugabo we yamutaye kera cyane kuko nk’uwahageze mu myaka irindwi ishize uwo mugabo ntago yigeze ahamubona. Bakomeza bavuga ko umugabo agiye kugenda agasambu yari afite yakariye, ndetse nako afite ubu akaba ari nyirabukwe wakamutije.

Simpenzwe pascal umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bakomeza gukora ubukangurambaga ku baturage kurekera kurarana n’amatungo ndetse banabereka ibigomba gukorwa kugira ngo barwanye amavunja.

Abajijwe k’uko abaturage babyumva bavuga ko ari amarogano ndetse akaba aterwa na satani ari nayo mpamvu yanga gukira, yavuze ko babivuga kenshi babwira abaturage ko Atari amarogano ahubwo ari umwanda kandi bagakomeza kubashishikariza kuyarwanya, kandi bizeye ko igihe kimwe abaturage bose bazabyumva nibakurikiza inama babagira.

Kuba hari abaturage batemera ko amavunja ari umwanda ahubwo ari amarogano, ni izingiro ryo kurwara amavunja ndetse no kuyakimbira bishobora kuba imbogamizi zatuma iyi ndwara idacika vuba mu baturage.

Ubukwe bwabuze abageni| yizeye intwererano ngo abone inkwano birangira azibuze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved