Irakoze Fabrice ni umwana uri mu kigero cy’imyaka 16 uvuga ko yagonzwe n’umusore mugenzi we uri mu kigero cy’imyaka 20 ubwo bari barimo gukina, mu murenge wa jail ho mu karere ka Gasabo, aho uyu wamugonze yari arimo kwiga moto ku kibuga uyu Fabrice yagongeweho, ndetse ababyeyi b’abo bana bakavuga ko bakimenya ibyabaye bahise bajya gutabara.
Ubwo baganiraga na TV1 aba babyeyi bavuze ko ubwo bajyaga gutabara, moto yagonze Fabrice yahise iburirwa irengero ndetse yewe na nyirayo arayihakana. Papa w’uyu musore ufunzwe avuga ko yahamagawe ubwo yari agiye mu kazi ka nijoro, aribwo yageze aho byabereye agasanga umwana we bamaze kumufata, yagira ngo avuge bakamusunikira ku ruhande, ati” nahageze nsanga moto yaburiwe irengero, ndetse birazwi neza ko ariy’uwitwa Ingabire Jeanne d’Arc, ariko amaze kubona ko ari ikibazo, ishobora kuba idafite n’ibyangombwa yahisemo kuyihakana”.
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko uwari usanzwe atwara iyo moto basanzwe bavugana nanubu kuri phone ndetse akaba atemera kujya ahagaragara. Aba babyeyi bombi bakomeza bahamya neza ko nyiri moto azwi neza kuko basanzwe bamuzi, ariko akaba akomeje kwihakana moto kubwo kuba ashobora kuba afite ibibazo, gusa uyu musore wagonze we utaranigeze agerageza gutoroka yahise afungwa akaba amaze icyumweru kirenga afunze nk’uko papa we abyivugira.
Aragira ati” umwana wanjye ubu yarenze parike ubu bacumbitse ahahoze gereza ya Kimironko mbere y’uko bamukatira bakamujyana I Mageragere”. Abaturanyi b’iyi miryango bavuze ko bababajwe na nyiri moto ukomeje kuyihakana, kandi byanga byakunda igomba kuzagaragara vuba cyangwa kera, cyane ko uwakoze mutation yayo nyuma ashobora kugaragaza uwo yayigurishije, bakaba basaba ko uyu mwana yakarekuwe akajya gukora ikizamini cya leta kiratangira kuri uyu wa 25 Nyakanga 2022, byibura akazakurikiranwa nyuma.
Ubu bwumvikane ababyeyi bo ku mpande zombi bavuga ko nta gihe batagerageje kubushyigikira ngo bose bashyigikirane ku mpande zombi, ariko nyiri iyi moto akabyitambikamo. Ababyeyi bombi bavuga ko bagiye no ku buyobozi basaba ko umwana yarekurwa ariko ikibazo kigakemurwa ndetse bagafatanya no gusana ibyangiritse bose, ariko nyiri moto we akomeza kuyihakana.
Ingabire uvugwaho kuba ari nyiri iyi moto we ayihakana yivuye inyuma avuga ati” iyo moto nayigendagaho nk’umukiriya. Ariko ikibazo ni ukuntu bagirana bya bibazo byaba kavukire, bakanabona ko umuntu uyigongesheje abacitse, ikirenze ibyo nuwagonze ntago ari umwana kuko ari umuntu mukuru afite imyaka 20, niho bahera bavuga ngo moto ni iya runaka. Ubuse moto iba iya Ngabire gute? Ibi ni ibintu mazemo iminsi bampamagara nkabasobanurira. Njya nta moto mfite, nari nsanzwe ndi umukiriya mutuma akandangurira, ubwo babonye nta bushobozi bamubonaho, bumva yuko bibaye ngombwa njye nkayigaragaramo, byaba byoroshye kuri bo”. Ingabire yakomeje avuga ko atazi icyo uwo mugabo amushakaho, ubwo ni papa w’umwana ufunzwe.