Baratabaza: Inzu yatwitswe na gas irashya irakongoka basigarana ubusa.

Mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, akagari ka Gahogo, umudugudu wa Rutenga, inzu y’umuturage witwa Simbananiye Elias yafashwe n’inkongi y’umuriro kuwa 20 gashyantare 2023 biturutse ku guturika kwa gas irashya irakongoka kimwe n’ibintu byose byari biyirimo ndetse n’umwe mu bantu bari bayirimo ashya isura yose.

Simbananiye yabwiye IMIRASIRE TV ko iyi nzu ijya gutangira gushya yahereye ku nzu akodesha umupangayi witwa Zirikana Janvier, aho uyu musore yasize mugenzi we wari waje kumusura mu rugo witwa Nizeyimana Remy ari nawe wahiye isura biturutse ku kuba ubwo yajyaga gucana gas umuyoboro wayo uvana ku icupa ujya ku mashyiga wahise ucomokoka umuriro ugahita umuturikana ugakubita ku isura ye.

Yakomeje avuga ko ubwo bamuhamagaraga inzu ikimara gushya akahagera agasanga iri kugurumana bagerageje kuzimya ariko bikanga kuko uhereye ku gisenge yari yarasakaje aricyo cyafashe cyane, ari nako bari bari guhamagara inzego zishinzwe umutekano ngo babafashe ariko inzu igakomeza kugurumana cyane byatumye polisi ihagera yakererewe kuko inzu yose yari yafashwe, kuko byahereye kuri iyo nzu akodesha bigera no muyo abanamo n’umuryango we, umugore n’abana.

Yagize ati “twakoze uko dushoboye kose ariko inzu twazimya akaba ariko yaka cyane, ibintu byose Zirikana yari afite munzu byose byarahiye nta na kimwe cyarokotse, uhereye ku myenda n’ibikoresho byose byo munzu mbese nta kintu cyarokotse na kimwe, gusa polisi yaje kuhagera bitagishoboka ko inzu yazima kuri ubu ikintu cyasigaye kuri iyo nzu cyonyine ni ibikuta gusa bihagaze.”

Simbananiye yakomeje avuga ko kuri ubu we n’umuryango we ubuzima bwabacanze dore ko ari no mu gihe cy’imvura, akaba yifuza ko hari ikintu yafashwa mu kugira ngo abone aho gukinga umusaya we n’abana n’umugore bagakomeza ubuzima. Zirikana usanzwe akodesha kwa Simbananiye yabwiye IMIRASIRE TV ko nyuma yo gushya kw’inzu yabagamo ubuzima bwamucanze kuko nta kintu na kimwe yarokoye munzu bityo bikaba biri kumusaba kugura buri kintu cyose cy’ibanze umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi kandi bimutunguye.

Inkuru Wasoma:  Umusore na Nyina bavuze uko bishe umwana w’abandi basanzwe bacukura icyobo bikekwa ko ari icyo kumuhambamo

Umukuru w’umudugudu wa Rutenga Athanase yabwiye IMIRASIRE TV ko byatunguranye cyane ubwo iyi nzu yashyaga, gusa nubwo abaturage bafatanije mu kugerageza kuzimya iyi nzu bikaba nta kintu byatanze kuko bitabujije ko ibintu bihira mu nzu byose, akaba we n’abaturage batuye muri uyu mudugudu bahamye ko koko Simbananiye n’umuryango we bakeneye ubufasha muri iki gihe.

Nizeyimana watwistwe na gas agerageza kuyicana Simbananiye

Zirikana wari ucumbitse nk’umupangayi kwa 

Inkuru Wasoma:  Umukobwa w’imyaka 21 yakuyemo inda ajugunya mu bwiherero

Umukuru w’umudugudu wa Rutenga Athanase yabwiye IMIRASIRE TV ko byatunguranye cyane ubwo iyi nzu yashyaga, gusa nubwo abaturage bafatanije mu kugerageza kuzimya iyi nzu bikaba nta kintu byatanze kuko bitabujije ko ibintu bihira mu nzu byose, akaba we n’abaturage batuye muri uyu mudugudu bahamye ko koko Simbananiye n’umuryango we bakeneye ubufasha muri iki gihe.

Nizeyimana watwistwe na gas agerageza kuyicana Simbananiye

Zirikana wari ucumbitse nk’umupangayi kwa 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved