Mi mu murenge wa Kigoma ho mu karere ka Huye aho hari umugore wakubise umugabo we anamuteragura ibyuma, ariko ngo abayobozi bakaba batamukanyaga nk’uko bakanyaga abagabo bakubise abagore, ibyo bikaba bivugwa cyane n’abagore bagenzi babo bavuga ko uwo mugore yagakwiye kuba agejejwe kure ariko akaba yibereye mu murenge yidegembya.
Umugore umwe ubwo yaganiraga na Isango yagize ati” kuki umugabo akubita umugore, ugasanga abashinzwe umutekano bahakwiriye hose baje gufata umugabo, ariko umugore yakubita umugabo, reba hariya amaraso yari yahakwiriye hose y’uwo mugabo, ariko twatangajwe no kumva uwo mugore akiri hano ku murenge, ubu iyaba ari umugabo wahohoteye umugore aba ageze nk’I Ngoma”.
Abaturage batuye muri uyu murenge wa Kigoma bavuga ko bahangayikishijwe n’uburyo abagore bahohotera abagabo ariko ubuyobozi bwaregerwa ntibugire icyo bubikoraho, bavuga ko ibi bizakomeza gutiza umurindi gusenyuka kw’ingo ndetse n’amakimbirane mu miryango, umugore umwe yagize ati” ujya kumva ukumva ngo umugabo yakubiswe, ukumva ngo umuryango we bamugaruye, bamubaza impamvu yahukanye ntihahukane umugore, gusa urebye ubuyobozi burimo kurobanura ku butoni”.
Uyu mugore yakomeje avuga ko abayobozi iyaba batarobanura ku butoni, uko bumva ibibazo by’abagore ni nako baba bumva ibibazo by’abagabo, ku buryo atumva uburyo umugore ajya gukubita umugabo ari muri bagenzi be akamujujubya kugera naho amuteragura ibyuma ariko ubuyobozi bugakomeza kumworohera.
Abaturage bakomeje bavuga kuri iki kibazo bavuga ko umugabo adashobora gukubitwa n’umugore ngo ubuyobozi bugire icyo bubikoraho, ariko umugore iyo ahohotewe umugabo ntago amenya aho bamunyujije, bakaba babone ibyo bidaciye mu mucyo basaba leta ko yagira icyo ibikoraho kuko bitabaye ibyo biakomeza kuzana amakimbirane mu muryango n’ubusumbane bwo kumvisha abagore ko barusha imbaraga abagabo kandi igihe bakosheje bakaba bazi ko batarahanwa.
Undi mugore yagize ati” ndashaka ko abagabo barenganurwa, kubera ko ririya ni ihohoterwa rikorerwa abagabo kandi ritagize icyo rikorwaho abagabo baba basuzuguritse cyane”. Dukundimana Cassien umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma we ntago yemeranya n’abaturage ayobora bavuga ko inzego zibanze zireberera abagore, avuga ko ahubwo ikibazo cy’abantu babiri ubwabo bagakiwye kucyikemurira.
Ati” ntago navuga ko ihohoterwa ry’abagabo rihari, nubwo wenda hajya hagaragara ibibazo hagati y’abashakanye abagabo n’abagore, bityo rero ntago navuga ko hari umwihariko ku bagabo kandi ibyo numva ko bagakwiye kubikemura nk’abantu babiri, kandi dukomeza kubigisha kugira ngo amakimbirane acike mu miryango burundu”. Nubwo bimeze gutyo abaturage bo bakomeza kuvuga ko abagabo bagakwiye kurenganurwa kubera koi bi bidacungiwe hafi bazajya basanga havuyemo ingaruka nyinshi harimo n’ubupfubyi ku bana.