banner

Barataka gutinda guhabwa mudasobwa abiga mu mwaka wa mbere muri UR

Abanyeshuri biga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda, bakomeje gusaba guhabwa mudasobwa bagenerwa ku ideni kugira bibafashe kwiga, kuko muri ibi bihe by’ikoranabuhanga, kwiga batazifite bibagora, bikanavuna abarimu babigisha.

Aba banyeshuri bavuga ko bageze muri kaminuza basanga ikoranabuhanga rikoreshwa muri byose haba mu gusoma ibyigwa bahawe (notes), mu gutegura imikoro, kuyitanga n’ibindi.

Ibi rero kubikora udafite mudasobwa bidindiza umuvuduko wo kwiga.

Umwe mu baganiriye na IGIHE utashatse ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru ati’’ tumaze igihembwe cyose tuzitegereje, twaje tuzi ko tuzahita tuzihabwa tukoroherwa no kwiga, ariko si uko byagenze.”

Mugenzi we wiga mu mwaka wa Mbere, yavuze ko kuri ubu kugira ngo bakoresheje imashini bisaba gutira bakuru baba biga mu mwaka wa Kabiri n’uwa Gatatu kandi ko atari ko bose bagirirwa icyizere.

Ati “Nk’ubu mu ishuri ryacu turi 41, ariko abafite mudasobwa zabo ni 3 gusa. Kugira ngo dukore imikoro duhabwa bisaba gutira bagenzi bacu ariko hari n’igihe bidakunda ko badutiza, gusa nyine bamwe mu barimu bacu baratubohoye, basigaye bareka tukabaha ibyo twakoze byandikishije intoki ku mpapuro.’’

Inkuru Wasoma:  Kibeho: Polisi yafashe abantu barindwi bakekwaho ubujura

Ibi binavugwa na bamwe mu barimu bigisha muri kaminuza, bavuga ko biba bitoroshye guha umunyeshuri amasomo bikazamusaba kujya gufotoza kandi byari kumworohera kuyatunga muri mudasobwa ye bidasabye kuba mu mpapuro.

Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof. Kayihura Muganga Didas, ahumuriza aba banyeshuri ko mudasobwa bifuza bazazibona muri iki gihembwe cya kabiri, kuko ufite isoko ryo kuzitanga imyiteguro ayigeze kure.

Ati “Gahunda yo guhabwa mudasobwa igiye gusubukurwa bazihabwe, bikorwa na rwiyemezamirimo ni ho hajemo gutinda ariko bazazihabwa nk’abandi, mu ntangiro z’igihembwe cya kabiri.’’

Yakomeje avuga kuzitanga bidakorwa ku banyeshuri bose biyandikishije kwiga, kuko zihabwa abazisabye banagaragaza ko bazikeneye kuko baba bazanazishyura.

N’ubwo nta mibare y’abazazihabwa bose  gusa, muri uyu mwaka w’amashuri 2024/2025, abanyashuri bagiye kwiga mu mwaka wa Mbere basaga ibihumbi brindwi, bivuze ko n’abazazisaba bazaba basingira uwo mubare.

Gahunda y’uburezi ya Leta y’u Rwanda igamije kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri, aho umunyeshuri yiga bidasabye ko igihe cyose umwarimu aba ari imbere ye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!