Barishimira ko bashoje umwaka bararetse kwiba

Abagore bahoze mu bikorwa byo gutunda magendu n’ibiyobyabwenge bo mu mirenge ya Burera ihana imbibi na Uganda, barishimira ko bashoje umwaka wa 2024 batakibaranwa n’abakora ibyaha.

Aba bagore bahoze mu itsinda ryiyise Abarembetsi ryambutsa ibicuruzwa ku buryo bwa magendu, ndetse n’ibiyobwenge mu mirenge ya Cyanika na Kagogo.

Mu mpera z’uku kwezi, akarere katangiye ubukangurambaga bugamije kureba icyafasha abavuye mu burembetsi kubona igishoro cyatuma batazasubira muri magendu.

Aha ni ho abagore bitandukanyije n’ibi bikorwa batanze ubuhamya bugaragaza igihombo byabasigiye.

Bavuze ko bashyizemo amafaranga bari bakoreye biyushye akuya, ariko akabapfira ubusa, bigeretseho no kuba baririrwaga cyangwa bakarara amajoro bahishahisha ngo inzego z’umutekano zitabafata.

Bagaragaza ko nta muntu wagakwiye kuba arambiriza ku bikorwa nk’ibyo, kuko bitaramba kandi nta cyiza n’inyungu zabyo usibye kuririra mu myotsi.

Igirimbabazi, ni umugore umaze imyaka 2 aretse kwambutsa magendu, ayivanye muri Uganda ayinjiza mu Rwanda nyuma yo guhomba amafaranga asaga Miliyoni eshatu yari yarashoye muri ibyo bikorwa.

Yagize ati: “Nambukaga nyuze inzira zitemewe nkajya Uganda kuzana yo ikinyobwa cya “Novida”, nkayinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Najyaga nifashisha abantu batuye mu bice byegereye umupaka, bitewe n’inzira nabaga nanyuzemo, akaba ari bo bazinjiza, byagera ku butaka bw’u Rwanda nkarwana no gushaka imodoka iza kubimpakirira, nabwo kandi twabikoraga mu masaha ya nijoro inzira zose tunyuzemo tugacunganwa na Polisi n’inzego z’umutekano, kugeza tuzigejeje mu mujyi.”

Yongeraho ati “Aka ya minsi bajya bavuga 40 y’igisambo, nanjye yangereyeho igihe kimwe ubwo najyagayo nitwaje amafaranga menshi ntekereza ko bimpira. Novida nazipakiye mu modoka, ariko mu nzira tuvayo duhura na Polisi iba iradufashe irabijyana. Icyo gihe ayo nari nashoye yose asaga Miliyoni 3 n’igice narayahombye nsigarira aho.”
Ubuhamya bw’igihombo nk’iki, Igirimbabazi, abuhuje na mugenzi we witwa Nyiransenga Clementine uvuga ko akiburimo yafungwaga hafi ya buri munsi bigahungabanya umuryango abana be bakabaho bandagaye.

Ati: “Natundaga magendu y’inzoga zengerwa mu Buganda zitwa Rasita, nkazizana mu Rwanda. Byansabaga guhaguruka mu ma saa cyenda z’igicuku nkisunga abandi barembetsi twajyanaga yo, tukazinjiza mu Rwanda ducunganwa n’uko abayobozi batatubona .”

Inkuru Wasoma:  Uko Perezida Tshisekedi akoresha u Rwanda na Perezida Paul Kagame mu kwiyamamaza

Nyiransenga si we byagiragaho ingaruka wenyine, ahubwo byakoraga ku muryango wose.

Agira ati “Abana nabasigaga mu nzu bagisinziriye, bagakanguka basanga nagiye. Aho nirirwaga sinabashaga kumenya uko biriwe, no gutaha mu rugo byabaga ari mu ma saha ya nijoro. Natahaga naniwe kubera igihunga, kuko twirirwaga twirukanka ibihuru dukwepana n’abashinzwe kudukumira. Magendu nari narayimariyemo ntakigira ikindi kintu cyose nitayeho, hakaba ubwo bamfashe bakamfunga, bamfungura bugacya nabisubiyemo.”

Isomo rimuganisha ku kureka ibyo bikorwa bitemewe, yaryinjiyemo ubwo yafatwaga agafungwa igihe cy’amezi ane.

Ati: “Bamfatanye ibyo biyobyabwenge by’inzoga zitwa Rasita nari mvanye Uganda, nanazishoyemo ibihumbi 700. Bahise babijyana nanjye banjyana kumfunga, aho namazemo amezi ane. Muri iyo kasho bwari ubuzima bugoye.”

Nyuma yaje kurekurwa arataha: “ Nkisohoka umuryango wa kasho ibyishimo byari byose n’ubwo nageze mu rugo, nkasanga abana banjye barandagaye mu muhanda, bataye ishuri, birirwa basabiriza.”

Aha kandi ngo yasanze barasahuye urugo rwe bamusiga iheruheru.

Yaje kwisunga ishyirahamwe yari asanzwe abarizwamo, rimuguriza amafaranga y’igishoro yifashishije mu kurangura imifuka itatu y’amakara ari nabwo bucuruzi kuri ubu akora.

Ati: “Ubu ncuruza mu mahoro ntekanye, abana banjye mbona umwanya wo kubitaho nkabagaburira ku gihe nkakurikirana imyigire yabo nta gihunga mfite.”

Umuryamgo utari uwa Leta MCBO (Mukamira Community Base Organization) uri muri gahunda zo gushyiraho uburyo aba bagore barushaho kuzamuka binyuze mu kubaha ubujyanama bw’uburyo bwo gutera imbere no kubunganira mu mishinga bateganya gukora.

Mategeko Safia uyobora uwo muryango, agira ati: “Ibyo byabafasha kuzinukwa burundu uburembetsi bikabaha imbaraga n’umuhate wo gukoresha amaboko yabo mu bifite umumaro kandi byemewe. Abagore nk’abantu dusanzwe tuzi neza ko bifitemo ubushobozi bwo kwigisha bakanahindura abandi, dusanga turushijeho kubongerera imbaraga yaba mu bumenyi ndetse n’amaboko, hari imyumvire ya benshi bakiri muri ibyo bikorwa bitemewe hirya no hino bahindura, bakabagarura mu murongo muzima igihugu cyacu cyifuza ko babamo.”

Abagore mirongo itatu babimbuye mui Ishyirahamwe ‘turwanye magendu’ubu bakora ubucuruzi buciriritse bw’ibiribwa nk’inyanya, imboga, imbuto n’ibindi ariko bakagaragaza ko bagikeneye izindi mbaraga zibunganira muri ubwo bucuruzi, kugira ngo burusheho kwaguka.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved