Mu karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kibumbwe, kuwa kabiri w’iki cyumweru inka yarapfuye, bukeye irabagwa, abaturage bariye kuri izo nyama umwe yahasize ubuzima abandi barenga 150 bari kwitabwaho n’abaganga. Mu kigo nderabuzima cya Kibumbwe hamaze kwakirwa abagera ku 153 uhereye kuwa kane, bose bafite ibimenyetso byo kuruka no guhitwa mu gihe abarembye boherejwe mu bitaro bya Kaduha na Kigeme.
Ubwo baganiraga na RBA, umwe yavuze ko yariye kuri iyo nka akarya brochete ebyiri, arara nta kibazo afite, bukeye bwaho ubwo yari yagiye ku kazi nka saa yine nibwo yafashwe. Yavuze ko yihutiye kujya ku kigo nderabuzima baramufasha, bukeye aragaruka kugeza ubu akaba nta kibazo afite.
Amakuru avuga ko mu bitaro bya Kibumwe hari itsinda ry’abaganga baturutse mu bitaro bya Kaduha ririmo gutanga umusanzu mu gukurikirana ubuzima bw’abo barwayi. Umwe muri abo baganga yavuze ko abarwayi batarembye uretse abana bane babonye, aho kubitaho bitari byoroshye bikaba ngombwa ko babohereza ku bitaro bya Kaduha, ariko abandi nta kibazo.
Uyu muganga yakomeje avuga ko ibimenyetso bafite ari ugucibwamo, kuruka, kubabara mu nda, ariko wabaha imiti mu gihe gito ukabona ko batangiye koroherwa. Yasobanuye ko uwitabye Imana yafashwe kuwa gatanu, ajya kuri poste de sante bataramenya icyateye uburwayi bwe, basanze afite na malariya bamuha imiti, aza no kujya ku kigo nderabuzima bamuha indi atashye arembera mu rugo, aza gusubira kwa muganga yamaze kunegekara kugeza apfuye.
Amakuru avuga ko iyo nka ikimara gupfa umuvuzi w’amatungo yayipimye agasanga kuyirya ntacyo bitwaye, ngo yategetse abaturage gutaba inyama zo mu nda izindi bakazirya, ariko ngo nyuma barazitaburuye barazirya.