Bamwe mu baturage basabye serivisi zo gushyingura mu irimbi rishya rya Rugerero bavuga ko batanyuzwe n’uburyo ibiciro byo muri iri rimbi bihanitse ugereranije n’ibyari biri mu irimbi ryuzuye rya Karundo aho ngo hari n’ibiciro byakubwe kabiri bagasaba Ubuyobozi kureba uko abaturage bakorohererzwa.
Nk’uko byagarutsweho n’umwe muri aba baturage utarashatse ko amazina ye atangazwa ngo yatunguwe no gusanga imva iciriritse yari ku bihumbi cumi na bitanu(15000Frws) yarashyizwe ku bihumbi mirongo itatu (30000Frws) akanenga ko n’ubwo ibintu bitandukanye byazamutse ku masoko bitari bikwiye kugera ku rwego rwo gukuba kabiri iki giciro.
Ati: ‘’Iyi ni serivisi byanze bikunze umuntu wese yakenera uko byagenda kose, ntabwo ariko byakwitwazwa ngo bibe intandaro yo gukuba kabiri ibiciro, byibura nk’uko n’ibindi bintu bitandukanye byazamutse hari kugira icyiyongeraho ariko gukuba byo sibyo.’’ Asaba Ubuyobozi bw’Akarere gukurikirana iki kintu hakarebwa uko abaturage bashyirirwaho ibiciro bijyanye n’ubushobozi buriho muri iki gihe.
Ku murongo wa telefoni, Nkusi Anselme, Rwiyemezamirimo ufite iri soko we avuga ko ibiciro bitapfuye kujyaho gutyo gusa ahubwo ko bikubiye mu masezerano bafitanye n’Akarere akemeza n’ubwo haba hari ababona ko bihenze badakwiye kwirengagiza ko hari n’abaturage batishoboye bashyingurwa ku buntu.
Ati: ‘’Ntabwo ibiciro byapfuye kujyaho gutyo gusa kuko bikubiye mu masezerano n’Akarere, nta n’ubwo bihenze kuko erega hari n’abaturage batishoboye usanga dushyingura ku buntu’’ Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse avuga ko icyari kigoranye mbere na mbere kwari ukubanza kubona ahashyirwa iri rimbi nyuma y’uko irya Karundo ryari rimaze kuzura akagaragaza ko aribwo rwiyemezamirimo agitangira ariko ko hazakomeza gahunda yo kuganira ku byifuzo n’ibitekerezo abaturage bazakomeza gutanga harimo n’iki cy’ibiciro.
Yagize ati: ‘’Icyo twishimira kugeza uyu munsi ni uko twabashije kubona ahashyirwa iri rimbi nyuma y’uko iryari rihari ryari rimaze kuzura n’ubwo tugikeneye andi Marimbi atatu nk’uko biteganywa n’amategeko. Kubera ko aribwo rwiyemezamirimo urifite agitangira ikiri gukorwa ni ugukusanya ibitekerezo tukazabimushyikiriza kugira ngo arusheho kunoza serivisi atanga.’’
Ikindi ngo ni uko amasezerano Rwiyemezamirimo agirana n’Akarere amara umwaka umwe bityo mu gihe bigaragaye ko hari ibitaragenze neza iki gihe kiba kidashobora kongerwa ahubwo hagatangwa isoko bundi bushya harebwa uwarushaho guha serivisi nziza abaturage. Ibiciro by’imva bigenda birutana bitewe n’imiterere yazo aho imva iciriritse muri iri rimbi yishyurwa 30000Frws mu gihe abaturage bagaragaza ko iki giciro cyakubwe kabiri ngo kuko mu irimbi riherutse kuzura rya Karundo iyi mva yari kuri 15000Frws. source: kivu24
Apotre Mutabazi akomeje kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo yakoreye umutwe we.