Basanze agihumeka mbere y’uko atwikwa

Umusore y’imyaka 25 yasanzwe akirimo umwuka ubwo yari agiye gushyingurwa, nyuma y’uko muganga yari yatangaje ko yashizemo umwuka, biza gutahurwa ko uwo muganga atigeze asuzuma umurambo.

Byabaye kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2024, ubwo Rohitash Kumar, umusore w’imyaka 25 wari ufite ubumuga bwo kutavuga neza no kutumva, byatangazwaga ko yapfiriye ku bitaro bya Jhunjhunu byo mu gace ka Rajasthan kari mu Majyaruguru y’u Buhinde.

Ibinyamakuru byo mu Buhinde byatangaje ko uyu musore yari yarwaye igicuri, akigera kwa muganga batangaza ko yapfuye.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro, D. Singh, yabwiye AFP ko muganga yakoze raporo y’umurambo atabanje gusuzuma neza, maze umurambo woherezwa aho bagombaga kuwutwikira.

Yavuze ko mbere y’uko umurambo utwikwa, watangiye kunyeganyega ndetse biza kugaragara ko akiri muzima.

Umurwayi yahise asubizwa kwa muganga ku nshuro ya kabiri, ariko nyuma yaho biza kwemezwa ko yapfuye burundu.

Abaganga batatu byabaviriyemo guhita bahagarikwa mu gihe Polisi igikomeje iperereza.

Inkuru Wasoma:  Umusaza ari mu mazi abira nyuma y’uko afashwe n’umugore we asambanya imbwa mu gicuku

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved