Basanze umugabo amanitse mu kiziriko cy’ihene mu gikoni

Umugabo witwa Hagenimana Emmanuel w’imyaka 45 wo mu karere ka Nyamasheke bamusanze amanitse mu mugozi mu gikoni bikekwa ko yiyahuye. Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 2 Nyakanga 2023. Amakuru kandi avuga ko urugo rwe rwahoragamo amakimbirane.

Abatuye aho byabereye, mu mudugudu wa Rugarama, akagali ka Bisumbo Umurenge wa Cyato, bavuga ko batunguwe no gusanga uwo mugabo amanitse mu kiziriko cy’ihene mu gikoni. Kanani Benoit, umukuru w’uyu mudugudu yavuze ko kuwa 1 Nyakanga 2023 mu masaha yo kumugoroba, yahuye na nyakwigendera ari gutongana n’umugore we, abasaba guha abaturanyi amahoro ibyabo bikazacocwa habona.

Avuga ko umugore yashinjaga umugabo kunywera amafaranga yose bari bafite no kubima agakarita baguriraho umuriro w’amashanyarazi. Mudugudu ubwo kuwa 2 Nyakanga yateguraga kujya kunga aba bombi, yatunguwe n’inkuru yamugezeho ko Hagenimana yasanzwe mu kiziriko cy’ihene mu gikoni, bikekwa ko yiyahuye.

Ngo iki gikoni kandi nyakwigendera yari amaze iminsi 2 akiraramo kubera ko yashinjanyaga n’umugore we gucana inyuma. Mudugudu yavuze ko mu gitondo saa kumi n’ebyiri umugore wa nyakwigendera ari we waje kumwibwirira amakuru y’urupfu rw’umugabo we, koko agiyeyo asanga niko bimeze.

Uwo mugore avuga ko nubwo basanze umugabo we amanitse mu kiziriko mu gikoni, yari yagifungiye inyuma ubwo umugabo we yasubiraga mu kabari. Aha niho abaturanyi b’uyu muryango bahera bavuga ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe akazanwa muri icyo gikoni nyuma. Abatanze amakuru bavuze ko nyakwigendera yasanzwe yambaye ikoti n’ingofero amanitse mu mugozi ariko nta kimenyetso kigaragara cy’ikintu yaba yuririyeho ajya kwiyahura.

Bavuze ko uyu mugore aherutse kwihimura kuri nyakwigendera amubwira ko hari uwo bari kubyumva kimwe amaze iminsi abonye, anamwereka igitenge yamuguriye. Nyakwigendera na we ngo yari afite inshoreke yanabyayeho umwana umugore we akamushinja kurarurwa n’abagore.

Inkuru Wasoma:  Hasobanuwe impamvu nyamakuru u Rwanda rwagaragaje intwaro zikomeye rwibitseho mu guhangana n'indege z'intambara za FARDC

Nyakwigendera yigeze gufungwa azira gukomeretse umugore we ariko aza gufungurwa nyuma y’ibyumweru bitatu. Kugeza ubu hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyishe nyakwigendera.

SRC: Bwiza

Inkuru Wasoma:  Umutwe wa M23 wagaragaje abasirikare wafashe basaba Leta kugira icyo ikora

Nyakwigendera yigeze gufungwa azira gukomeretse umugore we ariko aza gufungurwa nyuma y’ibyumweru bitatu. Kugeza ubu hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyishe nyakwigendera.

SRC: Bwiza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved