Basanze umurambo w’umusaza w’imyaka 65 umanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuye

Umusaza w’imyaka 65 witwa Ntigura Marc, utuye mu kagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, yasanzwe mu mugozi yapfuye kuwa 21 gicurasi 2023. Uyu musaza bikekwa ko yiyahuye afite abana batandatu bashatse ariko yabanaga n’umwuzukuru we kubera ko uwo bashakanye yapfuye mu 1997.

Urupfu rw’uyu musaza rujya kumenyekana, umwe mu bahungu be witwa Mushimirwe Innocent yagiye kwa se, agezeyo arakomanga abura umwikiriza kandi urugi rufunze, kubera ko rwari rufungiye imbere yagize amakenga ararwica, mu kwinjiramo imbere yakirwa n’umurambo wa se amanitse mu mugozi.

Inkuru Wasoma:  Umuhungu w’imyaka 17 yatawe muri yombi kubwo gusambanya umwana w’imyaka 6

Amakuru Kigalitoday yamenye avuye kuri uwo muhungu wa nyakwigendera ni uko umusaza yatumye umwuzukuru we mu gitondo, umwana kimara kuhava akaba aribwo sekuru yahise yiyahura. Micomyiza Herman, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga yihanganishije umuryango w’uwo musaza nubwo ataramenya icyatumye yiyahura.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved