Mu rugo rw’umuntu uvugwaho kuba ari umuvuzi gakondo mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, hasanzwe abantu bazirikiye amaboko inyuma n’amaguru nayo aziritse ku nkingi ziteye ahantu hagari hameze nko mu ruganiriro rwo mu giturage. Umwe mu basanzwe aboheye aho hantu yavuze ko bamuboshye bavuga ko arwaye mu mutwe ariko we akaba yumva mu mutwe we ari hazima.
Abajijwe impamvu aboshywe yagize ati “Ntabwo nyizi ariko bo numva bavuga ko ndwaye mu mutwe ariko njye mba numva mu mutwe ari hazima.” Uyu yabwiye BTN ko mbere bari baramuziritse imigozi y’imbere n’inyuma ariko ngo ubwo itangazamakuru ryamugeragaho bari barangije kumukuraho imigozi y’inyuma.”
Muri ayo mashusho yerekana iby’iki kibazo, harimo umugore uvuga ko yahisemo kuzana umuntu aho bamusanze kugira ngo bamuzirike kuko ngo yahoraga agenda kandi nta mbaraga afite zo kumwirukaho. Yagize ati “Ngeze hano rero ndavuga nti aho kugira ngo ahore agenda kandi nta mbaraga mfite zo kumwirukaho hanyuma ndavuga nti nimumpe ikintu muhambire byibuze nk’iminsi ibiri wenda biraba bituje.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange, Mukantwali Berthilde yavuze ko uwo muvuzi gakondo yamaze gutabwa muri yombi. Imbangukiragutabara z’ikigo nderabuzima cya Mayange nizo zaje gutwara abo barwayi bari barashyizwe ku ngoyi bajyanwa ku bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.