Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Aegis Trust, Mutanguha Freddy, yagaragaje ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yiciwe ababyeyi na bashiki bane bo, bajugunywe mu cyobo ari bazima batererwamo amabuye kugeza bashizemo umwuka.
Uyu mugabo wakuriye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Mutanguha afite imyaka 18.
Yavuze ko ubwo mu 1973 ubutegetsi bwariho bwicaga Abatutsi, abanyeshuri n’abari abakozi ba Leta bakameneshwa, Se umubyara yameneshejwe agahungira i Burundi ari naho baje kubanira na nyina umubyara wari wamusanzeyo.
Ati “Mu 1973, ubwo ubutegetsi bwari buriho bwicaga Abatutsi, abanyeshuri n’abakozi barameneshejwe, na data wakoraga muri Caritas hano i Kigali, yarameneshejwe ahungira mu gihugu cy’i Burundi. Mama wari umu-fiancé we yiyemeje kumusangayo anyuze mu nzira igoye kuko yanyuze i Goma, amanuka Uvira amusangayo.”
Abo bombi barabany, babyarana abana babiri nubwo Se umubyara yamaze igihe gito agahitanwa n’impanuka.
Ibyo byatumye ubuzima kuri nyina wari usigaranye abana babiri bugorana mu buhungiro, yiyemeza kongera gutaha iwabo nubwo yahuye n’imbogamizi zikomeye aho inzego z’iperereza zahoraga zimutoteza zimubaza amakuru y’Inkotanyi zavugaga ko yasize i Burundi.
Uwo mubyeyi yaje kongera gushaka umugabo wari warapfushije umugore, akamusigana abana babatu.
Mutanguha yagaragaje ko ivangura n’amacakubiri byatangiye kwigishwa mu mashuri, ibintu byari biteye impungenge ku hazaza h’igihugu.
Ati “Umwarimu wacu niga mu mwaka wa kabiri, yahagurukije abana b’Abatutsi, buri gihembwe hari ifishi buzuzaga bagashyiraho ubwoko bwa buri mwana. Nibwo yaduhagurukije njye ndajijinganya, yaranyegereye andya ikinyunguti arambwira ngo wowe mama wawe ni umwarimu wigisha hano ukaba utazi ko uri inyenzi?”
Yakomeje ati “Twigishijwe urwango, twigishwa ubugome, ubugizi bwa nabi, ikibabaje gikomeye ni uko byigishijwe no mu mashuri mu byiciro bitandukanye.”
Yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi uwari Burugumesiteri wa Mabanza, Bagirishema Ignace, yabwiye Interahamwe ko zigomba gukuraho umwanda, avuga kwica Abatutsi.
Yerekanya ko ubwo yari agiye kwicwa, yarokowe n’umuturage wavuze ko nyina yatahanye abana babiri b’Abarundi bituma aticwa we na mushiki we bakurikiranaga ariko ababyeyi be barabajyana bajya kubicana n’abandi bashiki be.
Abafashwe ngo mu gutinya ko bicishwa amahiri n’imihoro, bahisemo gutanga amafaranga ngo babicishe amasasu ariko abicanyi bahitamo kujyana amafaranga babicisha imihoro.
Ati “Ababyeyi banjye bagerageje kugura amasasu, batanga 5000 Frw, barayafata ariko barababwira ngo amasasu arahenda, babicisha amahiri n’imihoro, babajugunya mu miringoti yari aho hafi. Bashiki banjye bo babataye mu cyobo kinini cy’umupasiteri witwaga Gasenge na we wishwe muri Jenoside. Babatayemo ari bazima ariko babanje kubakomeretsa, bakabataho amabuye kugeza bapfuye.”
Nyuma y’aho bahungiye kwa nyina wabo wari warashatse umugabo utarahigwaga ahazwi nko ku Rutare rwa Ndaba na we wagerageje kubarinda nubwo ibitero byahoraga biza kubamusaba ngo bicwe agatanga amafaranga.
Nyuma yo kunanirwa kubarinda, yabasabye guhunga ariko abaha indangamuntu ye ngo bayitwaze kandi yagiye ibafasha kunyura kuri za bariye zitandukanye kuko yari irimo ubwoko bw’Abahutu.
Ubwo bavaga muri urwo rugo, bakomeje berekeza i Kaduha ku Gikongoro, aho hari n’izindi mpunzi zaturutse mu bice bitandukanye birimo na Kigali.
Yavuze ko aho hari muri Zone Turquoise aho abantu bakomeje kwicwa na nyuma y’uko mu bice byinshi by’igihugu Inkotanyi zari zaramaze kuhagera no guhagarika Jenoside.
Mutanguha yaje kumva mu nkambi y’impunzi yiyemeza gusanga Inkotanyi yumvaga ko ziri ku musozi wo hakurya y’aho bari bari kandi ko nyuma yo guhura nazo zamwijeje ko atagipfuye.
Yaje kuva ku Gikongoro yerekeza i Kigali, aho yatwawe mu modoka ya Croix Rouge imugeza muri gare, yigira inama yo kujya i Gikondo kwa Se wabo wari uhatuye nubwo yaje gusanga yarishwe.
Nyuma yo kubura aho yerekeza, yaje kugira amahirwe ahura na Se wabo wundi wari uvuye mu Burundi, ari naho yatangiriye ubuzima bushya kuko yaje no gufashwa kujya kureba mushiki we yari yarasize mu mpunzi i Kaduha.
Mutanguha yavuze ko nyuma yo kubona ko Jenoside ihagaritswe, yahisemo gusubira mu ishuri nubwo hari ubukene bwinshi, hari abana b’impfubyi bafite agahinda ariko ko leta yiyemeje kuba umubyeyi.
Ati “Hari agahinda gakomeye, hari n’ubukene bwinshi. Leta rero yatubereye umubyeyi, ijya mu cyuho cy’ababyeyi bacu, ishyiraho FARG baduha icyangombwa cyose cyari gikenewe ngo twige. Umusingi leta yacu yaduhaye wo kubaho ni igihango gikomeye tudashobora gutatira, tugomba kwigisha n’abana bacu”
Ni uko yatangiye urugendo rushya rwo kwiyubaka rwamugejeje ku kuba umugabo nk’uko nyina yabimusabye, ubu akaba afite abana batanu.
Yashimye ko igihugu cyashyizeho inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu rwego rwo guha icyubahiro abishwe urw’agashinyaguro bazira uko bavutse no gusigasira ayo mateka mu guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho.