Ikinyamakuru 4News cyo muri Sierra Leonne cyakoze raporo igaragaza ko mu Murwa mukuru Freetown hari imva zisaga 1000 zimaze gucukurwa bikozwe n’urubyiruko rwo muri uyu Mujyi, kuko bakoramo ikiyobyabwenge cya Kush. Ikomeza igaragaza ko abenshi mu rubyiruko bishoye mu bikorwa by’urugomo byo gucukura izo mva zishyinguwemo imibiri y’abapfuye.
Iki kiyobyabwenge kizwi nka Kushi ubusanzwe gitumurwa nk’itabi. Hari abaturage bo muri uyu Murwa mukuru bashinze itsinda bise ‘Inshuti z’abapfuye’ [Friends of the dead] biyemeje ko bagomba kurinda amarimbi yo muri uyu mujyi kuko ari yo yibasiwe cyane mu gukorerwamo urwo rugomo.
Umuganga mu Bitaro Sierra Leonne Mental Health, Dr Jusu Mattia yabwiye 4News ko uyu muco wo gucukura imva bagakuramo amagufa ugezweho cyane mu rubyiruko kandi impamvu batwara amagufa ni uko arimo ikinyabutabire cya ‘Sulfur’ cyifashishwa mu gukora ibiyobyabwenge bitumurwa, ndetse kiboneka iyo bamaze gusya aya magufa, ifu yayo bakayivanga n’ibindi binyabutabire bikarema ‘Kush’.
Ibi byo gucukura imva bagakuramo amagufa ntabwo ari muri iki gihugu gusa kuko uyu muco uri no mu bindi bihugu nka Ghana aho mu Ukuboza 2023 hari abajura bateye irimbi rya Tokaradi bagacukura imva zirenga 1000 bagatwara amagufa y’abari bashyinguwemo.