Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinze iya Gabon amanota 90-63 iba intsinzi ya mbere rubonye mu mukino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Iri rushanwa ryaberaga muri Sénégal, aho u Rwanda rwasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo rwirinde kuba urwanyuma mu Itsinda C.
Uyu mukino watangiye wihuta amakipe yombi atsindana, agace ka mbere karangira u Rwanda ruyoboye n’amanota 28 kuri 21 ya Gabon.
Rwakomeje gukina neza no mu gace ka kabiri, abarimo Shema Osborn na Furaha Cadeau de Dieu batsinda amanota menshi.
Ku rundi ruhande, Rache Missouma yagerageza gufasha Gabon. Aka gace, u Rwanda rwagatsinzemo amanota 22 kuri 13.
Igice cya mbere cyarangiye, u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 50 kuri 34 ya Gabon.
Agace ka gatatu, Gabon yiminjiriyemo agafu itangira gutsinda amanota menshi ibifashijwemo na Warene Moumbeki na Meyet Aworet.
Aka gace amakipe yagatsinzemo amanota 15, u Rwanda rukomeza kuyobora umukino na 65-49.
Mu gace ka nyuma, Ndizeye Dieudonné na Antino Jackson batari bagaragaye cyane muri uyu mukino batsinze amanota menshi.
Umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Gabon amanota 90-63 rubona intsinzi ya mbere, cyane ko rwari rwatsinzwe na Sénégal na Cameroun.
Undi mukino wo muri iri tsinda, Sénégal yatsinze Cameroun amanota 87-83.
Bivuze ko iyi mikino yarangiye, Sénégal iyoboye Itsinda C n’amanota atandatu nyuma yo gutsinda imikino yose, Cameroun n’amanota atanu, u Rwanda ku wa gatatu n’amanota ane ndetse na Gabon ya nyuma ifite atatu.
Mu Itsinda A, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatunguye Sudani y’Epfo iyitsinda amanota 76-69, Mali itsinda Maroc amanota 66-64.
Iri tsinda ryarangiye RDC yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu, Sudani y’Epfo ya kabiri ifite atanu, Mali ifite ane na Maroc ya nyuma ifite atatu.
Imikino ya kabiri y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika izaba tariki 18-23 Gashyantare 2025, mu gihe irushanwa nyirizina ryo riteganyijwe ku ya 12-24 Kanama 2025 muri Angola.