Basobanuye agahinda batewe n’ibyo bakorewe nyuma yo guhabwa ibiribwa bigatwarwa n’abakire.

Bamwe mu baturage b’abakene bo mu murenge wa Musha wo mu karere ka Gisagara, bavuga ko kuri Noheri bari bahamagawe ko bagenewe ibiryo byo kubafasha, ariko bagera ku murenge bagatungurwa n’uko ibyo bagahawe byatwaye abifashije nk’uko babisobanuriye TV1 dukesha iyi nkuru.

Aba baturage bakomeje bavuga ko ubwo bageraga ku murenge bagasanga aho ibyo bagenewe biri, ubwo bajyaga kubitora abayobozi bo kuri uwo murenge basabye aba DASSO kubahukamo bakabakubita, biza kurangira batashye amaramasa. Umwe yagize ati” yego ndi umukene ariko aho kumfashisha inkoni byose babireka”.

Undi yagize ati” narahageze mbona bariya baturanyi b’abacuruzi ndetse bafite n’ubukungu bwinshi aribo bari kubitwara, yewe hari n’uwavuze ko yabiguze n’ubuyobozi bw’umurenge”. Gusa nubwo aba baturage bavuze gutya, umuyobozi w’umurenge wa Musha we yatangaje ko atariko bimeze, ko ahubwo bajya gutanga iyo nkunga y’ibiryo hari abaturage b’ibanze banditwe kubera ingano yabyo ngo abe aribo bazaza gufata, ariko haza n’abatari ku rutonde.

Abajijwe ku bijyanye no kuba abaturage barabonye imodoka zitwara ibiribwa byaguzwe, yasobanuye ko ari imyumvire yabo kuko ahubwo imodoka zazanye ibyo biribwa zagiye zijyana ibiryo mu mirenge itandukanye, ari naho babonaga iziva mu murenge umwe zijya mu wundi bakagira ngo ibyazanwe mu murenge wabo biragurishijwe.

Ariko nubwo bimeze bityo, aba baturage bavuze ko mu midugudu igize uyu murenge wa Musha, buri mudugudu hatoranijwe abaturage 10 bazahabwa ibiribwa, mu gihe mu midugudu yo mu yindi mirenge abaturage bose bagiye bahabwa ibyo kurya, bakibaza nib abo Atari abanyarwanda nk’abandi kuburyo barobanurwa muri ubwo buryo bituma bakeka ko bari bagenewe nk’ibyo abandi bari bagenewe ahubwo abayobozi bakabyihera abo bita abakire.

Inkuru Wasoma:  Ibyamamare byashyiriweho ibihano bidasanzwe ku bazajya bakesha amafoto yabo akaba meza cyane kurusha uko basanzwe

Ndimbati yagizwe ambasaderi w’uruganda rwenga inzoga mpuzamahanga.

Inkuru Wasoma:  Sobanukirwa n’impamvu nyamukuru Umuhanzi The Ben wari ku rutonde rwo gutanga igihembo muri Trace Awards atagitanze

Ndimbati yagizwe ambasaderi w’uruganda rwenga inzoga mpuzamahanga.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved