banner

Basobanuye impamvu ikomeye yatumye basaba ko bongererwa ahatangirwa udukingirizo

Nyuma yo guhangayikishwa n’ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa bakaba bakwandura virusi itera Sida, Abanyamuryango b’Urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+) mu Karere ka Rubavu, barasaba kongererwa ahatangirwa udukingirizo.

Aba banyamuryango bavuga ko ubusanzwe aho dutangirwa ari hamwe, hakaba igihe dushira cyangwa n’abantu ntibabashe kuhagera kubera ari kure bityo bikaba byabakururira ibibazo byinshi. Bavuze ko n’ubwo udukingirizo tugurishwa mu nzu zigurisha imiti (pharmacy) ndetse tugatangirwa ubuntu ku bigo nderabuzima, ntibibuza ko hari abadukenera bakatubura kuko si ko bose tubageraho.

Mu gusaba ko bakongererwa aho bahererwa udukingirizo bavuze ko impamvu ari uko aka Karere ka Rubavu kagendererwa cyane bityo bakaba bashaka gufata iya mbere mu gufasha kurinda abahaturiye kwandura Virusi itera Sida, bavuze ko kandi basanze byafasha nk’uko ubwandu bwa Sida bwagabanutse nyuma y’uko imiti yegerejwe abafite virusi itera Sida kandi bakayihabwa ku buntu.

Ukuriye RRP+ mu Karere ka Rubavu, Mukakibibi Perusi yavuze ko n’ubwo ibyakozwe ari byinshi bidahagije mu gihe hari icyuho gishobora gutuma abandi bandura. Ati “Abantu bose imiti ibageraho kandi batishyuye bigatuma ubwandu budakomeza kwiyongera, gusa zimwe mu mbogamizi dufite ni uko muri uyu Mujyi hataboneka udukingirizo duhagije. Ikindi ni uko urubyiruko rwihisha rugakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Inkuru Wasoma:  Umugore yatwitse ibiganza by’umwana we w’imyaka 6 abivumbitse mu muriro amuziza ibijumba

Yakomeje avuga ko bifuza ko abana bose bari hagati y’imyaka 15 na 20 bapimwa kugira ngo bamenye uko bahagaze. Yagize ati “Buriya umuntu ufite virusi itera Sida ufata imiti ntiyanduza nk’utayifite, ni yo mpamvu twifuza ko urubyiruko mu mashuri rupimwa bakamenya uko bahagaze, abanduye bagahabwa imiti, ibi kandi bizafasha mu kugabanya gukwirakwiza ubwandu muri abo bana.”

Aba banyamuryango bagaragaje iki cyifuzo nyuma y’uko abenshi mu babyeyi bo muri aka Karere bavuze ko hari bamwe mu bahasohokera bagakenera gukora imibonano mpuzabitsina ariko bakagira isoni zo kujya kugura udukingirizo bityo bakaba bayikora idakingiye, icyo gihe yaba afite ako gakoko gatera Sida akaba yakwanduza n’abandi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved