Ruswa mu myubakire yatunzwe agatoki n’abaturage bo mu karere ka Rubavu, ko ari kimwe mu bimaze gutuma hari umudugudu umaze kuyoborwa n’abarenga 8 mu gihe cy’umwaka umwe. Aha ni mu mudugudu ka Rusamaza, akagari ka Muhira ho mu murenge wa Rugerero.
Bamwe muri aba baturage abaganiriye n’itangazamakuru batunze agatoki ruswa ko ari kimwe mu bituma bahindurwa umunsi ku munsi. Umwe ati “Mu matora yemewe n’igihugu abayobozi twitoreye ku mudugudu bagiye bakurwaho tutabizi kandi hakekwa ruswa ivugwa mu myubakire, aho ugiyeho iyo ariye wenyine bahita bamuvanaho batatumenyesheje.”
Undi ati “Umukuru w’umudugudu usanga ari nk’agakingirizo, kuko niyo utatanze akantu utapfa gutorwa, kandi nawe ntiyamaraho kangahe kuko bahita bamuvanaho bagaterekaho abo bifuza abaturage batabizi, bakumva ngo runaka yasimbujwe. Turifuza kujya twitorera kuko ibi ni akajagari.” Muri aba baturage harimo n’abadatinya kwerura ko barambiwe gutura muri aka kagari kubera imiyoborere iharangwa.
Nzabahimana Evariste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero yabwiye umunyamakuru wa Rwandanews24 ko iki kibazo ubuyobozi bukizi kandi buri kubikurikirana ngo amatora yihutishwe. Ati “Muri uriya mudugudu bose siko bijanditse muri ruswa ivugwa mu myubakire kuko hari ba mudugudu babiri bimutse, hari abagiye basimbuzwa kubera imikorere mibi byatumye hamaze kuyoborwa n’abagera ku 8 ariko twasabye ko amatora yabaho hagatorwa umuyobozi ushobotse mu guhangana nibi bibazo. Abaturage benshi barimo gushaka kujya guturayo bagendeye kuri icyo cyuho cyagaragaye mu buyobozi bw’ibanze.”
Nzabahimana yaboneyeho kwemera ko hakekwaga ruswa n’ubwo ntawayifatiwemo ndetse yanahamije ko mu miyoborere y’uriya mudugudu harimo icyuho, kuko muri komite yatowe hadasigayemo abagera kuri 3.
Nzabahimana yaboneyeho gusaba abayobozi kwigengesera bakirinda imiyoborere mibi n’igisa nayo bakumva ko umuturage bayobora ariwe wabatoye kandi yagahoze ku isonga, kuko uzagaragaraho imiyoborere mibi azayiryozwa. Mu kuziba icyuho muri uyu mudugudu habaye hashyizweho mudugudu w’agateganyo hategerejwe mu gihe hategerejwe amatora yo kuzuza inzego zifite abari bazihagararariye bazivuyemo. source: Rwandanews24.