Basobanuye intandaro y’urupfu rw’umupasiteri wiciwe mu kabari kuri Noheli.

Uyu mupasiteri witwa Jean Baptiste biravugwa ko yakubiswe n’uwo barimo gusangirira mu kabari gaherereye mu kagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo. Uyu mugabo yiciwe muri ako kabari ku cyumweru tariki ya 25 Ukuboza ku munsi mukuru wa Noheli.

Abaturage barimo n’abayoboke be bwabwiye BTN Tv dukesha iyi nkuru ko Pasiteri Jean Baptiste wayoboye itorero Ihema ry’Ibonaniro ko yatangiye kunywa inzoga nyuma y’urusengero yayoboraga Ihema ry’ibonaniro. Ubwo hafungwaga insengero zitujuje ibyangombwa bizemerera gukora, urusengero rwe narwo rwarafunzwe ari bwo yatangiye kunywa inzoga, ariko bakemeza ko nubwo yanywaga inzoga batunguwe n’uko bumvise yishwe kubera inzoga kubera ko atanywaga nyinshi.

Inkuru Wasoma:  ‘Navukiye kuba umunebwe cyangwa umwami nibo batavunika’ Pst. Rutayisire avuga ibyo yisanze akora bitandukanye n’ibyo yavukiye

Uwo mupasiteri nubwo urusengero rwe rwafunzwe ariko yakomeje imirimo w’ubushumba kuko bivugwa abayoboke bakoreraga/basengeraga mu cyumba cy’amasengesho cyari mu rugo rw’umwe mu bayoboke be. Abaganiriye na BTN TV bavuze ko uwo mupasiteri ibyamubayeho ari agahomamunwa kuko bibabaje kumva inkuru y’uko uwo bitaga umukozi w’Imana yapfiriye mu kabari. Umurambo w’uwo mupasiteri wajyanwe mu bitaro gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyeka icyamwishe. source: Inyarwanda

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved