Basobanuye uburyo ibura ry’udukingirizo rituma ‘bamanuka kizimbabwe’

Bamwe mu batuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Ndumba, bavuga ko udukingirizo twabuze ndetse n’uduhari tukaba duhenze cyane, bigatuma bamanuka kizimbabwe byo gukora imibonano mpuzabitsina, bibaviramo kwandura agakoko gatera SIDA ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Aba baturage kandi barasaba minisiteri y’ubuzima kubasobanurira impamvu udukingirizo twabuze, kuko bishyira ubuzima bwabo mu kangaratete, ndetse hakaba hari n’udukingirizo twashyirwaga muma kioske ariko tukaba tutaramaze kabiri kuko twashize ntibazana utundi. Bavuga ko n’iyo ugiye kwa muganga batapfa kutuguha udatanze amafaranga cyangwa se ngo ube uziranye n’umuganga.

Bamwe kandi banatangaje ko inzu abantu bacumbikamo ‘lodges’ zigira uruhare mu gukwirakwiza no kwandura SIDA byoroshye kubera ko iyo ugiyemo utadusangamo bigasaba kutwitwarira cyangwa se akatugura ku giciro kigiye hejuru. Hari n’abavuga ko udukingirizo twa make duteye inkeke kubera ko iyo ukambaye ugiye gukora imibonano mpuzabitsina igitsina kigafata umurego gahita gacika bigatuma n’ubundi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ziyongera.

Umuyobozi w’umuryango uharanira iterambere ry’abaturage CSDI, Rusanganwa Leon Pierre, avuga ko bahura n’ubwandu bushya bw’urubyiruko mu nkengero z’umugi wa Kigali, aho abenshi muri bo baba badafite amakuru ahagije ku bwandu bwa SIDA. Nk’uko tubikesha Umuseke, avuga ko ku bufatanye na AHF n’umuryango ayobora, bakwirakwiza udukingirizo ku buntu bakanapima ku bushake abantu bashaka kwisuzumisha ngo bamenye uko bahagaze.

Uyu muyobozi anemeza ko koko udukingirizo dukenewe ari twinshi bityo ari nayo mpamvu bakomeza kudutanga ku buntu.  Mu mibare itangazwa na RBC ivuga ko abantu 32,000 banduye agakoko gatera SIDA bafata imiti igabanya ubukana mu gihe 2992 ari abafite munsi y’imyaka 24 y’amavuko. Abanyarwanda banduye SIDA ni abantu 230000 bangana na 3% by’abanyarwanda bose, abafata imiti igabanya ubukana bakaba bangana na 94% mu gihe 6% basigaye ari abatayifata.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved