Nta gihe kinini gishize abaturage bo mu karere ka Ruhango batangaje ko abagore batwite bo muri ako karere batangiye gusabwa kujya batanga inkari zabo, gusa ngo babajije icyo izo nkari zigiye gukoreshwa babwirwa ko ari ubushakashatsi zigiye gukoreshwa nta kindi gihambaye.
Abaturage bakomeje bavuga ko ari company yitwa One way Rwanda igiye kwifashisha izo nkari z’abagore batwite, gusa ngo umugore uzajya uzitanga mu gihe yabyaye azajya ahabwa agashimwe harimo ibikoresho byo kwifashisha nk’umubyeyi.
Ngo kuva icyo gihe bamwe barabyemeye yewe batangira kuzitanga, abagabo bagenda kuri moto biswe abacundankari akaba aribo baza kuzitwara mu ngo zabo, ariko bitangira guteza amakimbirane hagati y’abagabo babo n’abo bagore batwite, aho abagabo bagiye bababaza icyo izo nkari zigiye kumazwa abagore bakabura icyo basubiza.
Umugore umwe waganiriye na TV1 yavuze ko mu rugo rwe hari amakimbirane ateye ubwoba, aho yavuze ko umugabo we yaje agasanga umugore ari gupakira inkari akamubaza inyungu irimo, umugore akamusubiza ko ntayo ntan’iyo azi. Yagize ati” umugabo wanjye amaze kubibona akambaza inyungu irimo naramubwiye ngo ntayo, nta n’iyo nzi, kuva icyo gihe byateje amakimbirane impumeko irimo nanone aha ntago ari nziza.”
Abagabo bo bavuze ko ikibazo cyabaye ari uko batahawe uburenganzira bwo kuba bafata umwanzuro niba bemera cyangwa se bahakana koi zo nkari zitangwa akaba ariho havuye ayo makimbirane, ndetse mbere y’uko ibi biba hakaba nta muyobozi wigeze akoresha n’inama byibura ngo aganirize abaturage bamenye impamvu nyirizina yo gutangwa kw’izo nkari.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango yatangaje ko izi nkari zigiye kwifashishwa mu gukora ubushakashatsi, ndetse akaba ari kimwe no gutanga amaraso bityo abantu batagakwiye kubigira intambara ngo bibyare amakimbirane, mu gihe abaturage bo bahamya bavuga ko aya makimbirane amaze kugera kure haba ku bagabo ndetse n’abagore kimwe n’imiryango yabo.
Abanyeshuri batatu bahuye n’ingaruka zikomeye nyuma yo kwitera imiti ngo bagire ibibuno binini.