Bassirou Diomaye Faye w’imyaka 44 niwe watorewe kuba peresida wa senegal

Faye, wujuje imyaka 44 ku wa mbere, yiyamamaje nk’umukandida wigenga.Faye yari ari muri gereza iminsi 10 mbere yuko amatora atangira, ndetse yiyamamaje asezeranya kuzana impinduka zisesuye.

Ariko yari amaze igihe ari umurwanashyaka wo ku rwego rwo hejuru mu ishyaka ryasheshwe rya PASTEF (impine ya ‘Les Patriotes Africains du Sénégal pour le Travail, l’Ethique et la Fraternité’), ryari riyobowe na Ousmane Sonko, umunyapolitiki ukunzwe cyane benshi batekerezaga ko ari we uzasimbura Sall.

 Faye gutsinda kwe  byatumye abantu basabwa n’ibyishimo mu murwa mukuru Dakar.

Mu mihanda, urubyiruko rwari rurimo kubyina, ruririmba, ruzunguza ibendera rya Sénégal, ari na ko ruvuza amahoni y’imodoka.

Perezida Sall yashimiye Faye, anavuga ko ari intsinzi ku baturage ba Sénégal.

Mu cyaro cya Ndiaganiao, Faye avukamo, kiri mu ntera ya kilometero 80 mu burasirazuba bwa Dakar, abahatuye bamwe bagaragaye buri umwe ashimira undi, nkaho ari uburyo bwo kugaragaza ko iyi ari intsinzi y’abatuye aho bose.

Nyuma yo kunyura muri amwe mu makuba akaze cyane muri politiki, kuri benshi iyi ntsinzi ni ikimenyetso cy’icyizere kuri ejo hazaza ha Sénégal.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka